Kugeza ubu, nta rwego ruratangaza ibijyanye n’urupfu rwe gusa amakuru aturuka mu bantu banyuranye barimo abavuganaga na we yemeza ko yapfuye.
Sgt Robert yavuye mu Rwanda mu 2020. Icyo gihe yageze muri Uganda, yiyunga ku barwanya ubutegetsi bwarwo barimo abo mu ihuriro RNC ryashinzwe n’abarimo Kayumba Nyamwasa.
Yakunze kuvuga ko icyo yari agamije ari amaramuko kuko ubuzima bw’ubuhunzi bwamugoye. Mu kwerekana ko abayeho nabi, yagaragaye abumba rukarakara zo kubakisha inzu.
Mu bihe bitandukanye, abantu batangiye kumukusanyiriza inkunga.
Ku rundi ruhande ariko, muri Gicurasi 2022 yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano za Uganda zamukekagaho icyaha cyo gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Nyuma yarekuwe by’agateganyo, ategekwa kujya yitaba Polisi mu gihe akenewe.
Sgt Robert yamenyekanye cyane nk’umuhanzi mu Ngabo z’u Rwanda, aho yari muri Military Band.
source ; IGIHE

