Enock Uwizeye uzwi nka Kagarara cyangwa Ashton Small, agiye kumurika igitabo cye cya mbere yise âHello, My Name Is Kagararaâ, mu rwego rwo gusangiza abantu inkuru yâubuzima bwe, ibibazo yanyuzemo ndetse no gutanga ubutumwa ku buryo abafite ubumuga bakwiye gufatwa muri sosiyete.
Iki gitabo kizamurikirwa mu birori bizaba ku wa 26 Nzeri 2026 muri Kigali Convention Centre, aho Kagarara azasangiza abitabiriye ibikubiye mu rugendo rwe nâimpamvu yamuteye kwandika iki gitabo.
Kagarara afite ubumuga bwâubugufi. Mu gitabo cye, agaruka ku buzima bwe, imbogamizi yahuye na zo ndetse nâuburyo yazirengeye, agamije gufasha abandi bafite ubumuga kutumva ko ubumuga ari inzitizi ibabuza kugera ku ntego zabo.
Ikindi ni uko iki gitabo kigamije gutanga ubutumwa ku babyeyi bafite abana bafite ubumuga, ndetse no gufasha sosiyete guhindura imyumvire ku bantu bafite ubumuga bakunze guhura nâakato, ivangura ndetse rimwe na rimwe nâihohoterwa.
Kagarara amaze igihe gito amenyekana cyane mu Rwanda no hanze yarwo, cyane cyane nyuma yo guhura nâUmunyamerika Ashton Hall, wamwitiriye izina rya âAshton Smallâ ndetse akagira uruhare mu kumufasha guteza imbere ibikorwa bye.
Urugendo rwatumye aba bombi bamenyana rwatangiye Kagarara akora amashusho yigana Ashton Hall. Uyu Munyamerika yaje kubona amashusho ye, arayishimira, maze umubano wabo ukura kugeza ubwo batangiye gukorana no kuzenguruka ibihugu bitandukanye bya Afurika.
Ashton Hall kandi yaramufashije mu bikorwa byo kwagura ibikorwa bye ku mbuga nkoranyambaga, aho Kagarara yaje kugira abayoboke barenga miliyoni imwe kuri Instagram, ndetse amufasha kubona igishoro nâimodoka.
Nyuma yâibi bikorwa, Kagarara yakomeje kwagura ibikorwa bye no kwiteza imbere. Mu minsi ishize kandi yatangaje ko ari kwiga muri Kaminuza, aho ageze mu mwaka wa gatatu mu bijyanye nâikoranabuhanga.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Kagarara yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye yandika iki gitabo ari ugusigira igisekuru kizaza isomo ku bijyanye nâubumuga ndetse nâuburyo abantu babufite bakwiye gufatwa.
Ati: âNi igitabo kirimo isomo ryigisha abafite ubumuga ndetse nâabandi batabufite nâababyeyi muri rusange. Ni igitabo kizigisha ko kugira ubumuga bitavuze ko udashoboye. Ndahamya ko kizatanga iryo somo neza, tukagira abantu bâahazaza bumva neza ko umuntu ufite ubumuga na we ari umuntu ushoboye nkâabandi bose.â
Kagarara avuga ko igitabo cye kitanditswe ashingiye ku bitekerezo gusa, ahubwo ko cyubakiye ku rugendo rwe bwite nâibyo yanyuzemo kuva akiri muto.
Ati: âNtabwo ari igitabo cyaje uko gusa. Kuko ni urugendo rutari rworoshye kuri njye, ariko byose nâIgihugu byarashobotse. Igihugu cyacu nkâumubyeyi ntacyo kitaduhaye, ahubwo niba umuntu aguha isahani iriho ibiryo, shaka ikiyiko urye.â
Kagarara avuga ko yifuza ko igitabo cye kitazaba gusa inkuru yâubuzima bwe, ahubwo ko kizafasha umuryango Nyarwanda kurushaho gusobanukirwa ubushobozi bwâabantu bafite ubumuga.
Ni ubutumwa avuga ko bwibanda cyane ku babyeyi, abana nâurubyiruko, kugira ngo ubumuga butazongera gufatwa nkâimpamvu ituma umuntu adashobora kwiga, gukora cyangwa kugera ku nzozi ze.
Kuri we, urugendo yanyuzemo ni gihamya yâuko umuntu ashobora kugira imbogamizi ariko ntibimubuze gukomeza gushaka inzira imugeza ku byo yifuza.
Kagarara azamurika âHello, My Name Is Kagararaâ ku wa 26 Nzeri 2026 muri Kigali Convention Centre, aho ateganya gusangiza abitabiriye igitabo nâubutumwa yifuza ko bwagera ku bisekuru bizaza.
Kagarara yavuze ko igitabo cye kigamije kwigisha igisekuru kizaza ko kugira ubumuga bitavuze ko umuntu adashoboye, asaba ko abafite ubumuga bafatwa nkâabandi kandi bakizerwa ubushobozi
âNi urugendo rutari rworoshye kuri njye, ariko byose nâIgihugu byarashobotseâ - Kagarara yavuze ko igitabo cye ari ubuhamya bwâurugendo yanyuzemo nâisomo yifuza gusigira abandi
Kagarara yavuze ko yanditse igitabo cye agamije gufasha ababyeyi kwakira abana bafite ubumuga no guhindura imyumvire yâababaha akato cyangwa bakabafata nkâabadashoboye

Kagarara yakiriwe na Fally Merci utegura igitaramo cya Gen-z Comedy baganira ku rugendo rwe, ndetse n'uburyo yanditse igitabo agiye kumurika

Kagarara yavuze ko yanyuze muri byinshi, ariko ko yarenze inzitizi, bituma uyu munsi yarakomeje urugendo rw'amasomo ye

