Uwahoze ari umunyezamu wâIkipe yâIgihugu Amavubi, Kimenyi Yves, yavuze ko umupira wâamaguru wamuretse vuba, ariko ko iyo abona ibyishimo byâumupira wâamaguru mu Rwanda bimushimisha cyane, cyane cyane iyo bijyanye nâintsinzi yâAmavubi.
Kimenyi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda ubwo yari yitabiriye umuhango wo kumurika igitabo cya Kagarara kitwa âMuraho, My name is Kagararaâ wabereye muri Kigali Convention Centre ku wa 26 Nzeri, aho yavuze ko yishimiye cyane intsinzi yâAmavubi aheruka kubona intsinzi kuri Liberia yâibitego 3-1.
Ati: âMpora mbivuga ko umupira wandetse vuba. Ntabwo nawuretse kuko nabishakaga, nifuzaga ko ibyishimo bihari uyu munsi byâumupira wâamaguru biba byiza.â
Kimenyi yavuze ko benshi mu bakinnyi bari mu ikipe yâIgihugu muri iki gihe ari abavandimwe be yigeze gukinana na bo, bityo ko kuba abona bakomeje gutera imbere no kwitwara neza bimushimisha.
Ati: âBariya abavandimwe bose, barimo abenshi nagize amahirwe yo gukinana na bo. Ubu ngubu navuga ko hagiye hahinduka uburyo bwâimikorere nâimikinire. Urabona ko bwahindutse ugereranyije nâigihe cyange.â
Uyu wahoze ari umunyezamu wâAmavubi yashimye kandi umwete abakinnyi bari gushyira mu ikipe, avuga ko usanga bafite ubushake bwo kugera ku ntego, ndetse nâAbanyarwanda muri rusange bakaba banyotewe no kubona igihugu cyitabira imikino ya CAN.
Yagize ati: âUrabona ko bafite umuhate ukomeye cyane, ari bo ndetse nâAbanyarwanda twese tunyotewe no kujya muri CAN. Rero ntekereza ko ariya ntsinzi mu byâukuri ari intangiriro nziza.â
Kimenyi yavuze ko intsinzi nkâiyo ishobora guha Amavubi icyizere nâumurongo ukomeye mu rugendo rwo gukomeza kwitwara neza mu mikino iri imbere.
Ati: âNtabwo twajyaga dutangira kuri iriya ntsinzi, ariko bigiye gutanga umurongo ukomeye cyane.â
Kimenyi kandi yavuze kuri Cape Verde, ikipe Amavubi aheruka kunganya na yo 0-0, avuga ko ari ikipe nziza, ariko ko uko Amavubi ameze muri iki gihe bitanga icyizere ko ashobora guhangana nâamakipe atandukanye yo muri Afurika.
Ati: âCape Verde ni ikipe nziza, ariko ikinika. Ubwo duheruka gukinira yo nari mpari, twaranganyije 0-0. Ni na yo mpamvu nabonye bagiye kare, kuko bagira ikirere kitameze neza.â
Yakomeje avuga ko ikipe yâu Rwanda ifite ubushobozi bwo guhangana nâindi kipe iyo ari yo yose yo muri Afurika, ndetse ko ku bwe Amavubi ashobora kuyitsinda cyangwa akayigora cyane.
Ati: âUrebye ikipe dufite aka kanya iguha ishusho yâuko dushoboye. Ikipe twahura na yo iyo ari yo yose muri Afurika twayitsinda cyangwa se tukayigora. Kuri njye uko mbibona, dufite ubushobozi bwo kuyitsinda. Cape Verde tuzayitsindaâ
Kimenyi Yves yakiniye Amavubi mu myaka itandukanye, mbere yâuko ahagarika gukina umupira wâamaguru. Nubwo avuga ko umupira wamuretse vuba, akomeje gukurikiranira hafi ibyâAmavubi no kwishimira intambwe iyi kipe iri gutera.

