Kimenyi yves yamaze gutangaza ko yiteguye gushak undi mugore
#Entertainment

Kimenyi yves yamaze gutangaza ko yiteguye gushak undi mugore

0 views
•October 12, 2026
•pasco
Uyu mukinnyi wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda yabigarutseho mu kiganiro yanyujije kuri shene ye nshya ya YouTube yise ‘Beyond 90 Initiative’, cyasohotse ku Cyumweru, tariki ya 11 Ukwakira 2026.

Muri iki kiganiro, Kimenyi yasubizaga ibibazo abafana be bari bamubajije, nyuma yo kubaha umwanya wo kumubaza ibyo bifuza kumenya ku buzima bwe, binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Ubwo yabazwaga niba afite gahunda yo kongera gushaka umugore nyuma yo gutandukana na Miss Muyango, bafitanye umwana w’umuhungu witwa Kimenyi Miguel Yanis, yabanje kugorwa no gusubiza, ariko aza kwemeza ko kubaka urugo bikiri muri gahunda ze.

Ati “Ariko se, yewe data we! Ni ngombwa. Iyo nkubwiye ngo gushaka ni ngombwa, bivuze ngo gahunda iba ihari n’ubundi mu buzima busanzwe uba ugomba kuyigira”.

Yakomeje agira ati “Ibyo ngibyo ni iby’umuntu wese usanzwe. Niba uri ingaragu uba ugomba kuva muri icyo cyiciro ukajya mu cy’uko washyingiwe”.

Kimenyi yanabajijwe uko yabyakira mu gihe Miss Muyango yaba amubwiye ko na we afite gahunda yo gushaka undi mugabo.

Mu kumusubiza, yavuze ko nta kibazo yabigiraho, ndetse agaragaza ko yiteguye kumushyigikira.

Ati “Twamutwerera. None se uragira ngo nkubwire gute? Byihorere ibintu birakomeye”.

Ibi Kimenyi abitangaje mu gihe we na Miss Muyango bakomeje inzira z’amategeko zigamije gusesa isezerano ry’ishyingirwa ryabo, nyuma y’imyaka ibiri bari bamaze babana nk’umugabo n’umugore.

Kimenyi Yves na Miss Muyango bashyize umukono ku nyandiko y’ubwumvikane ku gutandukana, yashyizweho umukono na noteri, mbere yo kuyishyikiriza urukiko babinyujije ku banyamategeko babo.

Iyo nyandiko igaragaza ko nta mitungo cyangwa imyenda bazagabana, kuko bemeranyije ko nta byo bashakanye.


No comments yet. Be the first!