korali kinyinya igiye kwizihiza isabukuru y'imyaka imaze ibayeho
#Entertainment

korali kinyinya igiye kwizihiza isabukuru y'imyaka imaze ibayeho

5 views
•November 15, 2026
•pasco
Korali Kinyinya iri mu makorali yamamaye cyane mu Rwanda, igiye kwizihiza isabukuru y'imyaka 40 imaze mu ivugabutumwa, binyuze mu gitaramo kizamara iminsi ibiri cyiswe “Aho Hera Live Concert".
Korali Kinyinya ikorera umurimo w'Imana muri ADEPR Kinyinya, yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo: "Urondereza ubusa bukimara", "Data Wera wo mu ijuru" na "Bakundwa bene data". Kuri ubu igiye kwizihiza isabukuru y'imyaka 40 imaze ishinzwe.

Ibi birori by’amateka bizaba ari umwanya wo kwizihiza uruhare Korali Kinyinya yagize mu gusakaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, gukomeza ukwizera no gufasha abantu kurushaho kwegera Imana binyuze mu ndirimbo.

Ni ibirori byiswe "Aho Hera Live Concert", bizaba tariki ya 12-13 Ukuboza 2026, muri Dove Hotel Kigali. Byitiriwe izina ry’indirimbo yabo yakunzwe cyane yitwa “Aho Hera” aho yagiyе iririmbwa ndetse ikanasubirwamo n’abandi baririmbyi n’amatsinda atandukanye hirya no hino ku Isi.

Perezida wa Korali Kinyinya, Bwana Jean Paul Nyilimpeta, yavuze ko iyi sabukuru ari umwanya wo kuzirikana inshingano nyamukuru za korali no kongera gushimangira umuhamagaro wayo wo gukoresha indirimbo zihimbaza Imana mu kwamamaza Ubutumwa Bwiza no guhindura imibereho y’abantu mu buryo bw’Umwuka.

Yagize ati: “Inshingano zacu nka korali iririmba indirimbo zihimbaza Imana zirenga kuririmba gusa, ahubwo duhamagarirwa gukoresha impano y’umuziki mu gukwirakwiza Ijambo ry’Imana, gukomeza ukwizera kw’abantu no kubayobora mu kurushaho kugirana na Yesu Kristo.

Rero mu gihe twizihiza iyi myaka 40, turashaka gushimira Imana ku bw’ubudahangarwa bwayo, guha agaciro no gushimira buri wese wagize uruhare muri uru rugendo.”

Korali Kinyinya, yashinzwe mu mwaka wa 1986 ibivuze ko imaze imyaka 40 mu murimo w'ivugabutumwa mu ndirimbo. Yatangiye ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya ADEPR Kinyinya ari na ryo ikibarizwamo kugeza ubu.

Ibirori byayo byo kwizihiza isabukuur y'imyaka 40, bizarangwa n’ibikorwa bitandukanye birimo gufasha abatishoboye bizakorwa ku munsi wa mbere, mu gihe igitaramo cyo kizaba ku munsi wa kabiri ubwo hazaba hanafatwa amashusho ya zimwe mu ndirimbo za korali Kinyinya zakozwe mu bihe bitandukanye.

Muri ibi birori kandi Korali Kinyinya izagira umwanya wo gushimira no guha agaciro ubwitange n’umuhate by’abanyamuryango n’abafatanyabikorwa ba korali bagize uruhare mu kuyubaka no kuyigeza ku rwego igezeho uyu munsi.
image


No comments yet. Be the first!