lague warumaze iminsi atawe muri yombi yamaze kurekurwa
#Sports

lague warumaze iminsi atawe muri yombi yamaze kurekurwa

1 views
•November 17, 2026
•pasco
Umukinnyi w’Umunyarwanda, Byiringiro Lague wari watawe muri yombi akekwaho gukubita no gukomeretsa umukobwa yarekuwe nyuma y’uko impande zombi zumvikanye.
Uyu mukinnyi yatawe muri yombi mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026, mu Murenge wa Runda, mu Karere ka Kamonyi, nyuma y’amakimbirane yagiranye n’umukobwa bari kumwe.

Amakuru yavugaga ko Byiringiro Lague yari yahamagaye uyu mukobwa ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Ugushyingo 2026, amusaba ko bahura. Nyuma yaho, bombi bahuriye muri Guest House iherereye muri aka karere ka Kamonyi.

Bivugwa ko nyuma yo gusangira ibiryo n’ibyo kunywa, Byiringiro yasabye uyu mukobwa ko baryamabna , ariko arabyanga, amubwira ko atari cyo cyari cyamuzanye.

Ibi byakurikiwe n’ukutumvikana hagati yabo, bituma uyu mukobwa atabaza inzego z’umutekano. Byiringiro Lague yahise atabwa muri yombi ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Runda, aho yari afungiye mu gihe iperereza ryakorwaga.

Icyo gihe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yari yemeje ko uyu mukinnyi afunzwe akekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Kuri ubu Byiringiro lague yamaze kurekurwa nyuma y’uko we n’umukobwa wari wamureze bagiranye ubwumvikane.

Uyu mukinnyi ukina anyura ku Mpande asatira kuri ubu nta kipe afite nyuma yo gutandukana na Police FC mu mwaka ushize w’imikino.
No comments yet. Be the first!