Hashize imyaka 17 Michael Jackson yitabye Imana, ariko akomeje kuba umwe mu bahanzi bakomeye batigeze bibagirana mu mateka y’umuziki ku Isi.
Michael Jackson wamamaye nk'umwami w'injyana ya pop, yatangiye kwamamara akiri umwana mu itsinda rya The Jackson 5, mbere yo kubaka izina rikomeye ku giti cye binyuze muri album zirimo Thriller, ikomeje kuba imwe mu zagurishijwe cyane mu mateka y’umuziki.
Yitabye Imana ku wa 25 Kamena 2009, ariko indirimbo ze, imbyino nka moonwalk n’umusanzu we mu muziki no mu bikorwa by’ubugiraneza bikomeje gutuma izina rye rikomeza kubaho mu mitima y’abakunzi b’umuziki ku Isi.,cyane cyane muri leta zunze umwe z'Amerika .