MIKE KAYIHURA ARIKUBARIZWA MURI KENYA MU BITARAMO BITANDUKANYE.
#

MIKE KAYIHURA ARIKUBARIZWA MURI KENYA MU BITARAMO BITANDUKANYE.

2 views
•July 16, 2026
•pasco

Umuhanzi Mike Kayihura yamaze kugera muri Kenya aho yitegura gutaramira abakunzi b'umuziki we mu gitaramo kizabera kuri The Alchemist i Nairobi ku wa 23 Nyakanga 2026, guhera saa moya z'umugoroba kugeza saa tanu z'ijoro.

Uyu muhanzi yemeje ko yamaze kugera muri Kenya abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yasangije abakunzi be ubutumwa bubatumira kwitabira iki gitaramo, anabizeza ko yiteguye kubataramira

Ni igitaramo gitegerejwe n'abakunzi b'umuziki benshi bo muri Kenya ndetse no mu bindi bihugu byo muri Afurika y'Iburasirazuba. Biteganyijwe ko azaririmbamo zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo "Come On", "Anytime" n'izindi nyinshi zamugize umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu karere.

Iki gitaramo kandi kije gikurikira isohoka rya EP ye nshya yise "INTWAZA", igizwe n'indirimbo eshanu ari zo "Nobody", "Come", "Inkuba" yakoranye na Trizzie96, "You & Me" yahuriyemo na Boukuru, "Block-D" na "True Story".

Igitaramo cyo i Nairobi kiri mu bikorwa Mike Kayihura arimo byo kwagura isoko ry'umuziki we no kurushaho kwegera abakunzi be bo hanze y'u Rwanda.

MIKE KAYIHURA  afite ibitaramo bitandukanye muri kenya arinaho arikubarizwa

No comments yet. Be the first!