Minisitiri wa siporo yagaragaje icyo u Rwanda ruzungukira mukwakira irushanwa rya formula one
#Sports

Minisitiri wa siporo yagaragaje icyo u Rwanda ruzungukira mukwakira irushanwa rya formula one

0 views
•October 13, 2026
•pasco
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yagaragaje ko u Rwanda ruzungukira mu kwakira irushanwa rikomeye ry’imodoka rizwi nka Formula One.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Ukwakira 2026 ni bwo u Rwanda rwasinye amasezerano agamije kwakira iri rushanwa guhera mu ntangiriro z’imyaka ya 2030, bikazaba ari ubwa mbere ribereye ku mugabane wa Afurika kuva mu 1993.

Iri rushanwa rizitwa African Grand Prix, rizabera mu nzira nshya yihariye izubakwa mu Karere ka Bugesera, mu bilometero 40 uvuye mu Mujyi wa Kigali, hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera kiri kubakwa.

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yasobanuye ko ari intambwe ikomeye u Rwanda rwateye ndetse yerekana n’amahirwe ari mu kwakira iri rushanwa.

Ati: ”Uyu munsi ni umunsi twateye intambwe nk’igihugu kugira amasezerano yo kwakira umukino ukorwa ku Isi yose n’abantu batandukanye. Ni umukino w’isiganwa ry’imodoka ariko zitari imodoka zisanzwe. Uwo mukino w’isiganwa ry’imodoka ukorwa mu buryo bwihuse cyane.

Ibyo rero bigaragaramo amahirwe iyo wakiriye uwo mukino kuko abo bantu bawukina baraza bakajya mu gihugu cyawe, bakaza bagakora ubukerarugendo, bagatura muri hoteli zawe, bagasohokera mu bikorwa bitandukanye muba mufite”.

Yakomeje agira ati: "Ariko kandi buriya ni n’abantu baba ari abashoramari. Rero bizanira n’amahirwe igihugu byabereyemo kuko abo bantu baba bashobora gushoramo Imari”.

Yavuze ko ari ishema rikomeye ku Rwanda ariko bikaba n’inshingano zikomeye. Ati: ”Ni ishema rikomeye ku Rwanda kuba ruzakira Formula One ariko ni n’inshingano zikomeye kubera ko turyakiriye atari ukuvuga ngo ni u Rwanda gusa ahubwo ari no kuvuga ngo ni muri Afurika.

Tuzaba tugaragaza Ishusho y’icyo dushoboye kuba twakora ku bijyanye no kwakira uyu mukino muri Afurika. Ku isi yose uyu munsi bimwe mu bintu biri gukuza ubushobozi n’Imari harimo Siporo. Iyi urebye mu mibare ya Banki y’Isi, muri 2028 amafaranga agendera mu cyitwa Siporo azaba arenga Miliyari 30 z’Amadorali”.

Minisitiri wa Siporo yagaragaje ko ibihugu byo muri Afurika ari byo bikura amafaranga macye muri Siporo ugereranyije ndetse anavuga ko zimwe muri Siporo zinjiza amafaranga menshi ku Isi harimo n’iri rushanwa rya Formula One bitewe n’uko rirebwa n’abantu benshi.

Yavuze ko igihugu cyakiriye Formula One, mu Cyumweru kimwe cyakira abantu ibihumbi 500 bavuye hanze baje kuyireba.



U Rwanda ruzungukira cyane mu kwakira isiganwa rya Formula One
No comments yet. Be the first!