
bi Nishimwe Naomie yabigarutseho mu butumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga ubwo yahishuraga ko yitegura kwibaruka imfura.
Mu butumwa bwe, Nishimwe Naomie yagize ati âYesu urakoze kutugira ababyeyi, warakoze gusohoza isezerano no kuduhana umugisha nâumwana wacu.â
Ku rundi ruhande ni amagambo yatumye bamwe batekereza ko uyu mugore yaba yabyaye ariko mu kiganiro yagiranye na IGIHE yahamije ko ari ishimwe rye ku Mana yabahaye umwana bitegura kwibaruka.
Miss Nishimwe yasezeranye mu mategeko nâumukunzi we Michael Tesfay, ku wa 27 Ukuboza 2024, indi mihango yâubukwe bwabo iba ku wa 29 Ukuboza 2024.
Uyu mugore ariko kandi ni umwe mu bakobwa begukanye ikamba rya Miss Rwanda cyane ko irye yaryegukanye mu 2020.
Mu minsi ishize yashyize ku isoko igitabo cye yise âMore Than a crownâ kigaruka ku buzima bwe bwo mu bwana ubwo muri Miss Rwanda ndetse nâubwa nyuma yo gushaka.



