
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Mitsutsu yatangaje ko yafashe icyemezo kitoroshye cyo gushyira ku isoko shene ye ya YouTube yitwa ’Mitsutsu Empire’ ikurikirwa n’abarenga ibihumbi 360, ndetse na moto ye yo mu bwoko bwa Spiro, mu rwego rwo gushaka ubushobozi bwo kwita kuri murumuna we umaze imyaka ibiri arwaye bikomeye.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Mitsutsu yavuze ko yari amaze igihe akora mu ibanga ariko bikamugora kubera uburwayi bukomeye bw’umuvandimwe we, watangiye kuvurirwa muri CHUK nyuma akoherezwa mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe.
Yagize ati: “Icya mbere ni ugukiza amagara. Umuvandimwe wanjye ni we uza imbere. Ubushobozi bwari bumaze kunshirana, ni yo mpamvu nahisemo kugurisha ibyo ntunze kugira ngo mbanze mwiteho.”
Yashimiye abantu bamuri hafi muri iki gihe, anasaba ubufasha n’amasengesho kuko urugendo rukiri rurerure mu gihe ubuzima bw’umuvandimwe we bukomeje kumera nabi.
#realheatrwanda
?
No comments yet. Be the first!
