MTN IWACU NA MUZIKA FESTVAL  YAHUMUYE I MUHANGA
#

MTN IWACU NA MUZIKA FESTVAL YAHUMUYE I MUHANGA

3 views
•July 4, 2026
•pasco

Abahanzi bo mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival 2026 bakoranye siporo n’abaturage bo mu Karere ka Muhanga mbere yo kubataramira kuri uyu wa Gatandatu.

Ejo ku Gatanu tariki ya 3 Nyakanga 2026 ni bwo aba bahanzi ari bo; Kenny Sol, Ross Kana, Kivumbi King, Marina, Chriss Eazy, Davis D, Amalon na Bushali bageze i Muhanga bakora imyiteguro ya nyuma, banasuzuma ibyuma n'urubuga bazataramiraho kugira ngo buri kimwe kizakorwe neza.

Nyuma y'iyo myiteguro, bifatanyije n'abaturage b'Akarere ka Muhanga mu gikorwa cya Siporo Rusange ya nijoro (Night Run), kimaze kuba umuco usanzwe ukorerwa hirya no hino mu Rwanda. Muri iki gikorwa bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere ka Muhanga, ubwa East African Promoters buyobowe na Mushyoma Joseph, ndetse n'abandi bafatanyabikorwa b'ibi bitaramo.

Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iki gikorwa, Umuyobozi Wungirije w'Akarere ka Muhanga ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Mugabo Gilbert, yibukije ko ku wa Gatandatu u Rwanda ruzaba rwizihiza ku nshuro ya 32 Umunsi wo Kwibohora.

Yagize ati: "Ejo tariki ya 4 Nyakanga ni bwo urugamba rwo kwibohora rwarangiye. Tugomba kwishima, tukishimira ko Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe, ariko tunishimira imiyoborere myiza igihugu cyagezeho."

Nyuma y'ubutumwa bw'abayobozi, abahanzi na bo bahawe umwanya baganiriza abakunzi babo bari bitabiriye Siporo Rusange. Babashimiye urukundo bakomeje kubagaragariza, banabizeza ko igitaramo ari umwanya wo kwishimana no gusangira ibyishimo by'Umunsi Mukuru wo Kwibohora.

Aba bahanzi bari iserukiramuco rya MTN Iwacu Muzika barataramira kuri stade y’Akarere ka Muhanga nyuma y’uko ku wa Gatandatu w’Icyumweru gishize bari mu Karere ka Ngoma mu Ntara y'Iburasirazuba. 

Music& Audio


No comments yet. Be the first!