Uyu mukobwa yizihije iyi sabukuru agaragaza ko imyaka 30 ari icyiciro gishya cy’ubuzima kimusigiye amasomo menshi, kumenya agaciro ke no kurushaho gusobanukirwa uwo yifuza kuba we.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Mutesi Jolly yavuze ko yinjiranye muri iyi myaka umutima wuzuye amashimwe, ashimangira ko ibihe bitandukanye yanyuzemo, ibyishimo, intsinzi n’ibigeragezo byamufashije kuba uwo ari we uyu munsi.
Yashimiye Imana yamuhaye ubuzima, ubuntu n’imigisha avuga ko atari gushobora kwigezaho ku bw’imbaraga ze bwite.
Yashimiye kandi umuryango we, inshuti n'abandi bantu batandukanye bamubaye hafi, bamukunda, bamutera inkunga kandi bamufasha mu bihe bitandukanye by’ubuzima bwe.
Mutesi Jolly yavuze ko yishimira umugore amaze kuba, amasomo yakuye mu rugendo rwe n'impinduka akomeje kugira. Yagaragaje ko atizihiza imyaka 30 kuko yaba yarageze ku ntego ze zose, ahubwo ko yishimira amahirwe yo gukomeza gukura, kwiga no kurushaho kuba umuntu mwiza.
Mu butumwa bwe yagize ati: “Nizeye ko nzakomeza kubaho mfite intego, nkayobora abandi mbigiranye ineza, ngakomeza kurota ibirenze ibyo nshobora kugeraho kandi nkagumana kwicisha bugufi mu bihe byose by’ubuzima.”
Yakomeje avuga ko asaba Imana kutazigera imureka ngo ahugire mu byo yifuza kugeraho mu gihe kizaza ku buryo yibagirwa aho yavuye n’indangagaciro zamukuze.
Mu gusoza ubutumwa bwe, yagaragaje ko imyaka 30 ayinjiranye amashimwe, ubushake bwo gukomeza kwiga no kwiteza imbere, ndetse n'umwanzuro wo gukomeza kubaho ari we nta kwishisha, ariko ahorana umutima wo kwicisha bugufi.
Mutesi Jolly yamenyekanye cyane mu 2016 ubwo yegukanaga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda. Nyuma yaho yakomeje kugaragara mu bikorwa bitandukanye birimo iby’ubwiza, ubuyobozi, ubukangurambaga n’iterambere ry’umuryango.


