muze DUSURE UBUSHINWA
#

muze DUSURE UBUSHINWA

5 views
•June 28, 2026
•pasco

Nigeze kumva abantu bari gutebya i Kigali, bavuga ukuntu u Bushinwa ari igihugu cy’inganda n’ubucuruzi gusa, ku buryo ukandagiyeyo wese aba agiye kurangura ibicuruzwa gusa. Uvuga ibyo aba atarabyibonera n’amaso ye! Ni ukuri koko u Bushinwa ni igihangange mu by’ubucuruzi n’ubukungu, ariko ni n’igicumbi cy’amateka, umuco, ndetse n’ubwiza nyaburanga bwakurura umutima w’uwo ari we wese.

Nk’umunyamakuru, kugira ngo mbone ibi byabaye ngombwa ko mva Mumurwa Mukuru, Beijing uhoramo urujya n’uruza rw’ibintu byinshi, maze nerekeza camera mu Burasirazuba mu Ntara ya Shandong; agace gakomeye mu by’ubukungu, gatuwe n’abantu barenga miliyoni 100 kandi kaza mu ntara eshatu za mbere mu Bushinwa zifite umusaruro mbumbe munini kurusha izindi.

Nkibona mu Mujyi wa Qingdao utuwe n’abaturage barenga miliyoni 10, 

umujyi batagira yellow sea
umujyi batazira yellow sea


 Kimwe mu bintu bitangaje uhita umenya ni Inyanja y’Umuhondo [Yellow Sea].

Iyi nyanja ituma uyu mujyi witwa ‘Pearl of the Yellow Sea’. Ntako bisa gutembera ku nkombe zayo ku mucanga wera, iruhande rwawe hari amazi y’ubururu ushobora kurebamo kugeza ku ndiba.

Intambwe nke uvuye kuri izi nkombe, uhasanga umujyi wa kera wa Laocheng.

Gutembera muri Laocheng ni ibintu bimeze nk’inzozi, ku buryo bishobora no kugutera urujijo. Nubwo uba wumva ko uri muri umwe mu mijyi igezweho mu Bushinwa, imyubakire yaho ikubwira amateka yo hagati y’umwaka wa 1898 na 1914, ubwo Qingdao yari mu maboko y’Abadage.

Aka gace kagizwe n’inyubako za kera z’abakoloni zikibungabunzwe neza, zifite ibisenge by’amabati atukura ndetse n’inkuta zubatse mu buryo bw’i Burayi ku buryo ushobora kwikanga wageze i Bavaria mu Budage.

Urugendo rwanjye rwarakomeje, nyuma y’akanya gato nisanga ku Kiraro cya Jiaozhou Bay [Jiaozhou Bay Bridge].

Iki kiraro cyafunguwe mu mwaka wa 2011, kireshya n’ibilometero 42,5 hejuru y’amazi, iki ni igitangaza mu by’imyubakire. Cyigeze kuba icya mbere kirekire ku Isi.

Kugendera mu modoka kuri iki kiraro mu gicuku ubona amatara ku migozi n’inkingi bigifashe mu mpande ubona amazi gusa, ni ibintu bibereye ijisho ku buryo nahise numva umunaniro n’ibitotsi bishize.

Nasoje iryo joro mu buryo bwiza bushoboka muri Qingdao; Ku muhanda. Umuco wo kurya ibiryo byo mu muhanda ntigeze mbona iwacu aha narawuhasanze.

Sinagombaga gucikanwa n’aya mahirwe. Mu kanya nk’ako guhumbya nisanze ndimo kurya inyama zokeje zirimo ibirungo byinshi. Uramutse ubaye udakunda urusenda aha ntiwakirirwa urebaho. Umuhumuro wazo udasanzwe watizwaga umurindi n’akotsi k’izi nyama kahuraga n’akayaga kava ku nyanja.

No comments yet. Be the first!