Nadine Nana yasezeranye mu mategeko na Gafenge Fredy wamwambitse impeta mu birori byabaye ku wa 15 Nyakanga 2026 nk’uko nyuma yaho uyu mukinnyi yabitangaje.
Icyo gihe Nadine Nana yagize ati “Ntangiye ubuzima bw’iteka ryose ndi kumwe n’umugabo umutima wanjye wari umaze igihe utegereje.”
Mu mashusho yanyujije kuri Instagram, kuri uyu wa 30 Ukwakira 2026, Nadina Nana yagaragaje ko umunsi wawubanjirije yasezeranye mu mategeko kubana na we nk’umugabo n’umugore.
Ni mu muhango wabereye mu biro by’umurenge atatangaje, ariko ahamya ko yari yarasengeye uwo mugabo.
Ni amashusho kandi yaherekeresheje amagambo agira ati “Byemewe n’amategeko. Kuva ku wa 29 Ukwakira 2026, nk’izina ry’icyubahiro, ndi umugore. Umugabo ni uwanjye kandi ikuzo rihawe Imana! Iki cyubahiro n’umugisha ntibisanzwe. Isengesho rirasubijwe.”
Nana ntabwo yashatse guhishura imyirondoro y’umugabo we, icyakora kuri ubu noneho yamwerekanye mu mashusho yaranze ibihe byabo byo gusezerana mu murenge.
Ni amashusho yagaragaje bari kurahira kuzabana akaramata ariko Nadine Nana yari yakuyemo amajwi, ahubwo ayasimbuza indirimbo y'urukundo.
Muri uyu muhango, Nadine Nana yaherekejwe n'inshuti ze zirimo Saranda Poetess bakinana filime, n’abandi barimo abo mu muryango we.
Ni umuhango ubaye nyuma y'iminsi mike uyu mugore akorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka 'Bridal Shower'.

