Umunyarwenya Pilate, umwe mu bakunzwe cyane mu bitaramo bya Gen-Z Comedy, yagaragaje urukundo rudasanzwe afitiye umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie, nyuma yo kwishyiraho 'Tattoo' y'izina rye ku kuboko.
Pilate yagaragaje ko kuba umufana wâumuhanzi atari gusa kumva indirimbo ze, kuzishyira ku mbuga nkoranyambaga cyangwa kumushyigikira mu bitaramo, ahubwo ko kuri bamwe bishobora no kugera ku bikorwa byihariye bigaragaza urwego urwo rukundo nâubufana bigezeho.
Mu mashusho yashyize hanze, Pilate yerekanye ku kuboko kwe kwâibumoso handitseho izina âBruce #001â ndetse nâijambo âItahiwacuâ, amagambo afitanye isano nâumuhanzi Bruce Melodie nâabafana be.
Yabwiye InyaRwanda ko iki gikorwa yagikoze ku wa Gatatu tariki ya 16 Nzeri 2026, abifashijwemo nâumusore usanzwe akora ibijyanye no kwiyandikisha ku mubiri, wamukoreye iyo tatoo ku buntu.
Pilate yavuze ko yari azi neza ko kwiyandikisha ku mubiri atari igikorwa cyoroshye, cyane ko bishobora gutera ububabare kandi ko kubikuraho na byo bitoroshye.
Ati: âHari umusore usanzwe ukora kariya kazi ko gushushanya cyangwa se gukora tatoo ni we nasabye, rero arabinkorera ku buntu. Ni ibintu nzi neza ko kuvaho bigoye, kuko unyura mu buribwe bukomeye.â
Ku bafana, uburyo bwo kugaragaza urukundo bafitiye umuhanzi bakunda buratandukanye. Hari abamushyigikira bagura ibihangano bye, bakitabira ibitaramo bye, abandi bagakurikira ibikorwa bye ku mbuga nkoranyambaga, mu gihe hari n'abahitamo gukora ibikorwa byihariye kugira ngo bagaragaze ko uwo muhanzi afite umwanya wihariye mu buzima bwabo.
Kuri Pilate ho, kwiyandikisha izina rya Bruce Melodie ku kuboko kwe bifite igisobanuro kirenze kuba yaranditse izina ryâumuhanzi akunda.
âBruce #001â ni uburyo yagaragaje ko yiyumva nkâumwe mu bafana ba mbere bâuyu muhanzi, mu gihe âIgitangazaâ ari izina ryahujwe nâitsinda ryâabafana ba Bruce Melodie ndetse nâibikorwa bye bya muzika.
Pilate avuga ko kuba yarafashe umwanzuro wo kwiyandikisha aya magambo ku mubiri ari ugukomeza gushimangira umwanya yiyumvamo mu bafana ba Bruce Melodie.
Iki gikorwa cya Pilate cyongeye kugaragaza uburyo abafana bashobora kugira uruhare runini mu rugendo rwâumuhanzi. Kuko ku ruhande rumwe umuhanzi aba akeneye gukora ibihangano bikundwa, ariko ku rundi ruhande abafana bakaba ari bo babiha ubuzima binyuze mu kubyumva, kubisangiza abandi, kwitabira ibitaramo no kubagaragariza ko bafite umwanya mu buzima bwabo.
Mu muziki, hari abafana bagenda bakora ibikorwa bitandukanye kugira ngo berekane ko bashyigikiye abahanzi babo.
Bamwe bambara imyenda iriho amazina cyangwa amafoto yâabahanzi bakunda, abandi bakagira amazina yabo nkâamazina yâibanga ku mbuga nkoranyambaga, mu gihe hari nâabagera ku rwego rwo kwishushanyaho ibirango, amazina cyangwa amagambo bifitanye isano nâumuhanzi.
Nubwo ibyo bikorwa bitandukanye bitewe nâumuntu nâurwego rwâubufana bwe, akenshi biba bigamije kugaragaza ko umuhanzi atari umuntu bakurikira gusa mu muziki, ahubwo ko ibihangano bye cyangwa urugendo rwe hari icyo bisobanuye ku buzima bwâumufana.
Kuri Pilate, kwiyandikisha âBruce #001â na âIgitangazaâ ku kuboko kwe ni ubutumwa avuga ko bworoshye kubusobanura: ashaka kugaragaza ko ari umufana wa Bruce Melodie kandi ko yiyumva nkâuhagarariye abandi bafana be.
Ni igikorwa cyabaye mu gihe Bruce Melodie ari mu bahanzi bâabanyarwanda bafite abafana benshi, ndetse kikaba cyerekana indi sura yâuburyo umuhanzi nâumufana we bashobora kugira umubano urenze kumva indirimbo gusa.
Mu gihe bamwe mu bafana bagaragaza ubwitange bwabo mu buryo busanzwe, Pilate we yahisemo uburyo buzagumana na we igihe kirekire, nubwo ubwe yemera ko kubikuraho bitaba byoroshye.

Pilate yavuze ko yahisemo kwiyandikishaho Bruce Melodie mu gushimangira urukundo akunda uyu muhanzi
Pilate yavuze ko yiyumva nkâumufana uhagarariye abandi, ari nayo mpamvu abigaragaza mu ruhame

