Iki gitaramo kizaba kibaye ku nshuro ya kabiri, nyuma y'icyo Richard Nick yakoze ku wa 29 Ugushyingo 2025, na cyo kikabera muri BK Arena. Kuri iyi nshuro, azaba ahurira n'abakunzi b'umuziki wa Gospel mu gitaramo kigamije kubaha umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana, gusenga no gukomeza umubano wabo na Yo.
Mu bazafatanya na we muri iki gitaramo harimo Pastor Julienne K. Kabanda uzigisha Ijambo ry'Imana ndetse akaba azanaririmba. Hazaba kandi ibindi bikorwa bizafasha abazacyitabira kubona umwanya wo gusenga no gukomeza gukura mu buryo bw'umwuka.
Uretse ubutumwa bw'Ijambo ry'Imana, iki gitaramo kizaba umwanya mwiza wo kumva indirimbo nshya zizaba zigize album ‘Mutima Vol.3’, igizwe n'indirimbo 11. Ni uburyo kandi Richard Nick azongera guhura n'abakunzi be, akabagezaho umuziki mushya yateguye.
Abategura ‘NIWE Healing Concert – Edition 2’ batangaje ibiciro by'amatike mu byiciro bitandukanye, bitewe n'aho umuntu azaba yicaye muri BK Arena.
Premium Floor izagurwa 40,000 Frw, Standard Floor ibe 30,000 Frw, CIP ibe 25,000 Frw, Lower Bowl ibe 20,000 Frw, End Zone ibe 15,000 Frw, mu gihe Upper Seating izagurwa 5,000 Frw.
Abifuza kwitabira iki gitaramo bashobora kugura amatike banyuze ku rubuga rwa www.ticqet.rw cyangwa bagakanda 51301*03#.
‘NIWE Healing Concert – Edition 2’ izabera muri BK Arena ku wa 28 Ugushyingo 2026, guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba (18h00).

