Nsengiyumva gisupusupu  mumakimbirane  na manager we mushya  rwabuze gica
#

Nsengiyumva gisupusupu mumakimbirane na manager we mushya rwabuze gica

4 views
•October 7, 2026
•pasco

Igitaramo cyari giteganyijwe ku wa 25 no ku wa 26 Nzeri 2026, muri Ituze Bar i Ruhura mu Karere ka Bugesera. Abateguye iki gitaramo bari bamaze gukora imyiteguro ndetse no kwamamaza ko Gisupusupu azataramira abakunzi be.

Gusa ku munsi w’igitaramo, umuhanzi ntiyagaragaye, ibintu byateje urujijo n’umwuka mubi hagati y’abari bateguye igitaramo n’uyu muhanzi.

Nibishaka Vital avuga ko Gisupusupu yamushyize mu gihombo

Aganira n ITANGAZA MAKURU Manager wa Gisupusupu Nibishaka Vital, avuga ko yari yaragiranye n’uyu muhanzi amasezerano yemewe imbere ya Noteri.

Avuga ko mbere y’igitaramo yari amaze kumuha amafaranga yari yamusabye mu rwego rwo kwitegura kandi ko n’ibikorwa byo kwamamaza igitaramo byari byaratangiye.

Ati: “Tubiseguyeho. Ikibazo cyabaye nta ruhare nigeze mbigiramo, umuhanzi yarantengushye. Icyo mbijeje ni uko tugiye gukora ibishoboka byose uyu muhanzi aryozwe ibyo yakoze.”

Vital avuga ko iki cyari igitaramo cya Kabiri Gisupusupu yari agiye gukora kuva batangira gukorana nyuma y’ikindi yabanje gukorera muri Ikizere Bar.

Ati " Iki ntabwo aricyo gitaramo cya mbere tugiranye mbere twagiranye amasezerano y'umwaka ko ari njye uzajya umukurikirana mwishyura arenze miliyoni z'amafaranga y'u Rwanda mbere yo ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu nari namuhaye arenga ibihumbi 31 ariko umunsi ugeze ambwira ko ataza kuboneka ndumirwa."

Amasezerano ni yo ntandaro y'amakimbirane

Vital avuga ko amasezerano bafitanye yasinywe imbere ya Noteri, ndetse ko Gisupusupu yayashyizeho igikumwe nyuma yo gusomerwa ibikubiyemo kuko yasinye amaze guhabwa amafaranga bari bumvikanye bose.

Avuga kandi ko amafaranga yari yatanze mbere y’igitaramo ndetse n’imyiteguro yari imaze gukorwa byatumye kutitabira kwa Gisupusupu guteza igihombo.

Ati: “Natunguwe n’uko yemeye n’amafaranga ya mbere yasabye yo kuba yitegura narayamuhaye, ibintu byari ku murongo.”

Vital avuga ko ashobora kwitabaza inzego z’amategeko, cyane cyane mu gihe byagaragara ko Gisupusupu yaba yaragiranye amasezerano n’undi Manager mu gihe amasezerano yabo yari agikurikizwa.

Ati “Niba afite undi Manager akaba asinye kabiri azi neza ko hari undi yasinyiye, ndamugeza mu nkiko.”

Gisupusupu yahakanye ko Nibishaka Vitari ari Manager we

Ku ruhande rwe, Gisupusupu ahakana ko Nibishaka Vital ari Manager we.

Uyu muhanzi yabwiye itangazamakuru ko Manager we wa mbere yari Alain Mukurarinda ndetse ko nyuma y’urupfu rwe, umuntu wamufashaga mu bijyanye n’imirimo ya Manager ari Munyambo Vincent.

Yagize ati “Manager wanjye yari Alain Mukurarinda, yarapfuye. Nyuma uwamfashe yitwa Munyambo Vincent. Uwo Vital ni umutekano, simwemera.”

Gisupusupu kandi avuga ko adashobora kwemera ko Vital amuhagararira nk’umuyobozi we.

Gisupusupu yemera ko atazi gusoma no kwandika

Ku kibazo cy’amasezerano Nibishaka Vital yemeza ko bombi babiri basinye imbere ya Noteri, uyu muhanzi Gisupusupu we yavuze ko atazi gusoma no kwandika.

Ati “Ntabwo nzi gusoma no kwandika.”

Gusa ibi Nibishaka Vital abisobanura avuga ko kuba Gisupusupu atazi gusoma no kwandika bidakuraho agaciro k’amasezerano kubera ko ngo yayashyizeho igikumwe nyuma yo gusomerwa ibikubiyemo na Noteri.

Ati “Ni byo, ntazi gusoma ariko yateye igikumwe mbere y’uko Noteri amusomera ibikubiye mu masezerano, kandi namuhaye amafaranga akimara gusinya.”

Hari n'ibindi Gisupusupu ashinjwa birimo gukoresha ibiyobyabwenge

Mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru kuri telefone ye, Nibishaka, yavuze ko yagiye abona impinduka mu myitwarire ya Gisupusupu ndetse akeka ko akoresha ibiyobyabwenge bitewe n'ibyo aba avuga.

Icyakora, aya ni amagambo n’ibirego bya Vital gusa, kandi nta gihamya yigenga yatanzwe muri aya makuru yemeza ibyo ashinja Gisupusupu.

Vital yavuze ko niba ikibazo gikomeje, ashobora kwitabaza inzego zibifitiye ububasha kugira ngo amasezerano n’imikoranire yabo bisuzumwe.

Iki kibazo gihagaze gite?

Kugeza ubu, impande zombi ntizemeranya ku kuba Vital ari Manager wa Gisupusupu ndetse buri ruhande rutanga ibisobanuro bitandukanye ku mibanire yabo n’amasezerano bavuga ko bafitanye.

Niba koko hari amasezerano yemewe imbere ya Noteri, agaciro kayo n’ibikubiyemo bishobora kuba ingenzi mu kumenya inshingano buri ruhande yari ifite.

Kugeza ubu kandi, nta cyemezo cy’urukiko cyangwa urwego rubifitiye ububasha cyatanzwe ku birego by’ubutekamutwe n’ubuhemu bivugwa muri iki kibazo.

Ikizwi ni uko igitaramo cyari giteganyijwe muri Ituze Bar kitagenze nk’uko abari bagiteguye bari babyiteze, maze ikibazo cy’imikoranire hagati ya Gisupusupu na Nibishaka Vital kijya ku mugaragaro.

Mu kabari yari gukoreramo igitaramo

No comments yet. Be the first!