N'URUHEREREKANE RW'IBITARAMO THE BEN YITEGUYE GUKORERA KUMUGABANE W'IBURAYI TWAGANIRIYE
#

N'URUHEREREKANE RW'IBITARAMO THE BEN YITEGUYE GUKORERA KUMUGABANE W'IBURAYI TWAGANIRIYE

3 views
•September 25, 2026
•pasco

Mu kiganiro n'itangazamakuru , The Ben yavuze ko iki gitekerezo yakigize nyuma y’igitaramo yakoreye mu Mujyi wa Hamilton.

Ati “Mu minsi ishize nitabiriye ibirori byateguwe n’Abanya-Uganda, ariko muri iyi minsi hari abantu twari tumaze igihe tuganira, twemeranya gukora ibirori bizabera mu bwato hano mu Mujyi wa Toronto.”

The Ben yavuze ko abazitabira ibi birori bazagira umwanya wo gusabana n’ibyamamare binyuranye, birimo n’abahanzi batandukanye.

The Ben azava muri Canada, ahite atangira gutegura urugendo rwo kwitegura ibitaramo bitandukanye, birimo icyo azahuriramo na Winnie Nwangi mu Budage ku wa 10 Ukwakira 2026.

Nyuma y’icyo gitaramo, The Ben azataramana na Jose Chameleone i Lille mu Bufaransa ku wa 17 Ukwakira 2026, mbere y’uko bataramira mu Buholandi ku wa 24 Ukwakira 2026.

The Ben azava i Burayi ahite akomereza muri Uganda, aho azitabira igitaramo cyo kwizihiza imyaka icumi ishize Alex Muhangi ategura ibitaramo bya ‘Comedy Store’, kizaba ku wa 30 Ukwakira 2026.

Uretse ibitaramo, uyu muhanzi abakunzi be banamwitezeho indirimbo nshya zitandukanye, zirimo iyo yakoranye na Diez Dola, iyo yakoranye na Sat-B ndetse n’iyo yakoranye na Jose Chameleone.

The Ben ategerejwe mu birori bizabera mu bwato muri Canada
The Ben na Winnie Nwangi bategerejwe guhurira mu gitaramo kizabera mu Budage
The Ben na Jose Chameleone bazataramana i Lille mu Bufaransa ku wa 17 Ukwakira 2026
The Ben na Jose Chameleone bagiye guhurira mu gitaramo i Amsterdam mu Buholandi
The Ben yatumiwe mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka icumi ibitaramo bya 'Comedy store' bimaze bitegurwa
The Ben agiye gusabana n’abakunzi be mu birori bizabera mu bwato mbere yo gukomereza ibitaramo i Burayi
No comments yet. Be the first!