Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo muri Portugal, TV 7 Dias, Dolores yavuze ko amaze kumva ko umuhungu we avuye mu mwiherero w’ikipe y’igihugu, yahise amuhamagara kugira ngo amenye uko amerewe.
Ati: “Umuhungu wanjye amaze kuva mu mwiherero w’ikipe y’igihugu, naramuhamagaye arambwi ati: ‘Mama, ntugire impungenge. Nzavuga ukuri igihe tuzaba turi kumwe twese.’ Ndamusubiza nti: ‘Ni byiza, mwana wanjye. Ihangane unyure muri iki kibazo.’”
Dolores yavuze ko yakomeje kumugira inama yo gutuza, ariko icyemezo umuhungu we yari yafashe nticyahindutse, nubwo yari yagerageje kumuba hafi no kumukomeza.
Ati: “Namubwiye ko agomba gutuza, ariko amaherezo yafashe icyemezo cye. Nagerageje kumuha imbaraga zanjye zose, ariko ntacyo byahinduye.”
Uyu mubyeyi yanagaragaje ko abona umuhungu we atigeze ahabwa agaciro akwiriye muri Portugal, nubwo amaze imyaka myinshi ayihesha ishema binyuze mu mupira w’amaguru.
Yagize ati: “Cristiano yahaye Portugal byinshi cyane kandi azahora ayitangira. Buri gihe yabaye intwari ya Portugal, ariko ntibamuha agaciro akwiriye, kandi ntibakamuha mu buryo bukwiriye.”
Dolores yemeye ko iki kibazo cyamukoze ku mutima, ku buryo hari igihe yabuze uko yifata akarira. Icyakora, yavuze ko rimwe na rimwe kurira bifasha umuntu kurekura amarangamutima aba afite imbere muri we.
Ati: “Narizeho gato. Rimwe na rimwe, kurira ni byiza kuko bidufasha kurekura amarangamutima tuba dufite. Tugomba kunyura muri iki gihe.”
Amagambo ya Dolores agaragaza ko icyemezo cya Cristiano Ronaldo kitagize ingaruka kuri we gusa, ahubwo cyanakomerekeje amarangamutima y’umuryango we, cyane cyane nyina ukomeje kumuba hafi no kumushyigikira.
Nubwo Dolores atatangaje mu magambo ye yose icyateye umuhungu we gufata icyo cyemezo, yashimangiye ko amushyigikiye kandi ko yifuza ko iki gihe kigoye cyarangira.

