Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, Pamella yavuze ko mu myaka yashize atari umuntu wazaga ku mbuga nkoranyambaga ngo ashyireho ibintu by’ubuzima bwe byose.
Avuga ko mu byavuzwe byose yakomeje guceceka kubera ko ntawe agomba ibisobanuro ariko igihe kirageze kugira ngo arinde izina rye gukomeza gusigwa icyasha cyane ko bivugwa n’abantu batamuzi.
Ni muri urwo rwego yavuze ko atanze amasaha 24 ku bantu bose bamuvuzeho ibinyoma bakaba bamaze gusiba ibyo binyoma byose bitaba ibyo akagana iy’ubutabera akabarega bagakurikiranwa.
Yiyemeje ko hari bacye bagomba kubera abandi urugero kugira ngo izina rye ridakomeza gusigwa icyasha ashimangira ko ari ubwa mbere n’ubwa nyuma avuze ibyo ahasigaye hazaba ah’itegeko.

Ubutumwa bwa Pamella ku bakwirakwiza ibihuha ku buzima bwe

