papa wa KITOKO BIBARWA YITABYE IMANA
#

papa wa KITOKO BIBARWA YITABYE IMANA

36 views
•July 27, 2026
•pasco

Se w'umuhanzi Kitoko Bibarwa Patrick yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 26 Nyakanga 2026, nyuma y'igihe yari amaze arwariye mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal i Kigali.

Mu mwaka ushize, Kitoko wari umaze imyaka myinshi aba mu Bwongereza yafashe icyemezo cyo gutaha mu Rwanda, aho asigaye atuye.

Mu mpamvu zagarutsweho harimo no kuba yashakaga kuba hafi y'umubyeyi we wari urembejwe n'uburwayi kugira ngo amwitaho.

Mu minsi ishize, Kitoko yakomeje kwitabira ibitaramo bitandukanye birimo Summer Country Tour na Rayon Day, aho yakomezaga gushimisha abakunzi b'umuziki nubwo yari ahangayikishijwe n'uburwayi bwa se.

Kitoko ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda, akaba yaramamaye binyuze mu ndirimbo zirimo Ifaranga, Manyobwa, Igendere, Sakwesakwe, Indyarya n'izindi zakunzwe n'abatari bake.

Urupfu rwa se wa Kitoko rwababaje abakunzi b'uyu muhanzi n'abandi bamukurikiranira hafi, bakomeje kumuha ubutumwa bwo kumuhoza no kwihanganisha umuryango we muri ibi bihe bikomeye.

No comments yet. Be the first!