Nyuma y’aho bimenyekanye ko uyu mukobwa yashinjwaga kwambara ubusa, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko aba bapolisi bafunzwe kandi ko umukobwa yarenganuwe.
Polisi y’u Rwanda yavuze ko abapolisi bose bahawe amabwiriza kandi bihanangirizwa ko bagomba kwirinda ko ibikorwa nk’ibi byongera kubaho.
Kuri uyu wa 21 Ukwakira 2026, ubwo Perezida Kagame yaganirizaga urubyiruko ibihumbi 10 rwateraniye muri BK Arena, yavuze ko ubwo yabonaga habaye impaka kuri uyu mukobwa, yahamagaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, amubaza uko byagenze.
Perezida Kagame yavuze ko CG Namuhoranye yamusobanuriye ko abapolisi batumvise amabwiriza neza, abaza uko uwo mukobwa yari ameze, bamwoherereza ifoto ye, asanga uyu mukobwa yararenganye.
Yavuze ko yabajije CG Namuhoranye ati “None se uyu yazize iki ko ndeba ibidakwiriye kwanikwa ku gasozi byitaweho? Ikibazo cyanyu ni ikihe?”
Perezida Kagame yavuze ko byagaragaye ko hari umupolisi ushobora kuba yari yarushye, asaba ko abapolisi bajya bababarirwa kuko hari ubwo bagwa agacuho kubera akazi gakomeye baba bakoze, bagakora amakosa.
Ati “Rimwe mujye mubumva, mubababarire. Baba bahereye kare, baba barushye. Baba bahereye kare barwana na byinshi muzi namwe. Hari ubwo bagera aho bakagwa agacuho, ugasanga yakora ikosa.”
Perezida Kagame yavuze ko akenshi sosiyete yishyiriraho imbibi, ikemeza ibyemewe, nk’igihe abantu bagiye ku mucanga bakemeranya ku buryo bakwiye kwambara.
Ati “Mbese ku mazi, ha handi abantu bamererwa neza. Wagiyeyo hari ubwo uhurirayo n’abandi, biremewe, hari ukuntu mwabigenza bidasa n’ahandi. Ariko uwagiye ku mazi afite uko ameze, atungutse hano byakunda? Aje hano asa n’uje ku mazi, mwahindukira mukavuga ngo ‘Eeeh!’ Mwavuga ngo ‘Uyu muntu se byagenze gute’?”
Perezida Kagame yavuze ko akenshi abantu barebera ikibazo cy’imyambarire ku bagore gusa nyamara n’abagabo kibareba.
Ati “Abenshi ibi bintu babishyira ku bagore gusa. N’abagabo ni uko. N’ubu tugiye kubona, tukabona umugabo aratungutse nk’uvuye muri gym, hejuru ntacyo afite na busa, akaza akatwicaramo, abantu bavuga ngo ‘Uyu se byagenze gute? Yibagiwe, ntabwo yamenye aho yajyaga’.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko sosiyete ubwayo yishyiriraho amabwiriza, amategeko na kirazira, ku buryo iyo hagize uvuga ko ashaka kuzana ibyo yabonye ahandi, sosiyete imwibutsa ko itarabigeraho.
Ati “Nta mwuka mubi bikwiriye no gutera. Bikwiriye kuba bifite uko byateganyijwe ku buryo abantu bumvikana. Ikintu cyakwinjiyemo burya umubiri uracyanga, ukaguma ugisunika hanze. N’ihwa ryinjiye, ukarireka rikamara igihe, ritangira gusohoka ukarisanga hanze, ukarivamo.”
Yakomeje ati “Sosiyete rero ni ko ikora. Sosiyete nzima iyo ifite imikorere yayo, ukayizanamo ikintu kidasanzwe, buhoro iyo sosiyete iragusunika gato, ukisanga hanze yayo. Habaho intambara yo kugira ngo wowe uhindure sosiyete ibe nk’uko ubishaka uvanye hanze, hakabaho na sosiyete uko iteye ngo ‘Ibi ngibi ureke kubituzanamo’, ikagusunika hanze. Nta ntambara igomba kuba, ni ko bikwiriye kuba bimeze.”
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kujya bazirikana imikorere ya sosiyete, bakamenya neza ibyo bashaka, bakanatanga ibitekerezo ku byo babona bitagira icyo byungura byinjizwa mu muco, bagasaba ko bitemerwa mu gihe byangiza abantu.
Umukuru w'Igihugu yavuze ko abantu bakwiye kuzirikana ko buri muco ugira indangagaciro na kirazira, asobanura ko iyo bagiye impaka ku bikwiye kwemerwa n'ibikwiye kutemerwa, havamo umwanzuro wumvikanyweho bidasabye ko haba intambara.


