Perezida Kagame yihanganishije abagizweho ingaruka  n'inkongi yibasiye isoko rya Goico muri Musanze
#News

Perezida Kagame yihanganishije abagizweho ingaruka n'inkongi yibasiye isoko rya Goico muri Musanze

0 views
•October 13, 2026
•pasco
Perezida Paul Kagame, yihanganishije abacuruzi n’abandi bose bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yibasiye isoko rya GOICO Plaza riherereye mu Mujyi wa Musanze, ku wa Gatandatu tariki ya 10 Ukwakira 2026, abasaba kudacika intege no gukomeza gufatanya mu kongera kubaka ibyahungabanyijwe n’iyi mpanuka.


Ubu butumwa bwatangajwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, mu kiganiro yagiranye na RBA, aho yavuze ko Perezida Kagame yihanganishije abahuye n’iki cyago, anabashishikariza gukomeza kugira icyizere.

Yagize ati: “Mu butumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ubutumwa budufata mu mugongo kandi bunadukomeza, icyari gikubiyemo gikomeye ni ukudusaba kudacika intege, tukazirikana ko GOICO kugira ngo ibeho, yavuye mu mbaraga z’ubufatanye no gushyira hamwe. Ubutumwa bukadusaba gukomeza gushyira hamwe, ko n’ibirenze ibi bizashoboka.”

Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwihutira kumenya ibibazo bya buri mucuruzi kugira ngo hategurwe ubufasha bujyanye n’ingaruka yagizeho. Ibi birimo kumenya abafite igishoro kinini cyangwa giciriritse, abafite ubwishingizi n’abatabufite, ndetse n’abafite amadeni.

Yongeyeho ko intego ari ugutega amatwi buri wese no gukora ubuvugizi bukenewe vuba, kugira ngo abacuruzi bagizweho ingaruka n’inkongi babone ubufasha bubafasha kongera kwiyubaka.

Ati: “Buri wese yagize ibyago, buri wese akeneye gutegwa amatwi. Hari abafite amadeni, icyo turi kwihutira rero ni ukumenya ikibazo cya buri wese.”

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwatangaje ko ibyangiritse muri GOICO Plaza bifite agaciro kagereranywa na miliyari 30 z’amafaranga y’u Rwanda, nubwo iperereza ku byateye inkongi n’ingano nyayo y’ibyangiritse rigikomeje.

Iyi nkongi yibasiye iri soko rinini ryo mu Mujyi wa Musanze ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2026, isenya ibikorwa by’ubucuruzi byari birikorerwamo.

Nubwo nta muntu wahaburiye ubuzima, abantu babiri bakomeretse byoroheje, mu gihe abandi 15 bahungabanyijwe n’iyi mpanuka, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Guverineri yavuze ko abakomeretse n’abahungabanye barimo kwitabwaho, ndetse ko bamwe batangiye gusubira mu miryango yabo.

Mu rwego rwo gukurikirana ingaruka z’iyi nkongi, itsinda ririmo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda ryasuye abagizweho ingaruka, rigirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’Intara ku bufasha bukenewe.

GOICO Plaza yubatswe muri 2017 na sosiyete Gorilla Investment Company (GOICO), ikaba yarakorerwagamo abikorera 89 bo mu Karere ka Musanze. Iri soko ryari ryatwaye amafaranga agera kuri miliyari 7,5 z’amafaranga y’u Rwanda.Rwanda travel guide

Inkongi yaribasiye yasize abacuruzi benshi bahanganye no kubura ibicuruzwa, igishoro n’ahantu bakoreraga. Ubuyobozi bwatangaje ko bukomeje gukora isesengura kugira ngo hamenyekane ibibazo byihariye bya buri wese n’ubufasha akeneye.

Mu gihe iperereza rikomeje, ubuyobozi busaba ko abacuruzi n’abandi bagizweho ingaruka bakomeza gukorana n’inzego zibishinzwe, mu rwego rwo kumenya neza ibyangiritse no gutegura ingamba zo kubafasha kongera kwiyubaka.
No comments yet. Be the first!