Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madam bageze muri cambodia muruzinduko rw'akazi
#News

Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madam bageze muri cambodia muruzinduko rw'akazi

3 views
•November 12, 2026
•pasco
Uru ruzinduko rubaye mbere y’Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bikoresha ururimi rw’Igifaransa (Sommet de la Francophonie), iteganyijwe kubera muri icyo gihugu.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriwe i Phnom Penh mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 11 Ugushyingo 2026, aho biteganyijwe ko uru ruzinduko ruzaba umwanya wo kurushaho gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Cambodia.

Inama ya 20 ya Francophonie izahuza abayobozi b’Ibihugu n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga, bakaganira ku bufatanye mu guteza imbere ururimi rw’Igifaransa, uburezi, iterambere n’ibindi bibazo byugarije isi.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bigize Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), rukaba rufite uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu biwugize.
No comments yet. Be the first!