Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Ugushyingo 2026 ni bwo hagiye hanze amakuru ko Lague usanzwe ari umukinnyi w’umupira w’amaguru gusa kuri ubu akaba nta kipe afite ko yatawe muri yombi.
Kuri ubu Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo CIP Kamanzi Hassan yemeje aya makuru agira ati:”Arafunze akekwaho urugomo rwabyaye gukubita no gukomeretsa, Ubugenzacyaha bwatangiye iperereza"
Byiringiro Lague yatawe muri yombi ku munsi wejo ku Cyumweru tariki ya 9 Ugushyingo 2026 akaba afungiye sitasiyo ya Polisi iri mu Murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi.
Amakuru avuga ko yakubise umukobwa nyuma y’uko yanze ko baryamana. Lague yamenyekaniye muri APR FC,nyuma anyura muri Sandvikens IF yo muri Sweden avayo ajya muri Police FC gusa kuri ubu nta kipe afite.

