Rayon Sports Day cyangwa umunsi w'Igikundiro ni umunsi ngarukamwaka uberamo ibikorwa binyuranye birimo kwereka abakunzi ba Rayon Sports, imyambaro, abakinnyi, abatoza n'abafatanyabikorwa izakoresha mu mwaka mushya w’imikino ikanakina umukino wa gicuti.
Umunsi w'Igikundiro ubanziriza umwaka utaha w'imikino wa 2023-2024 uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 18 Nyakanga 2026 kuri Kigali Pele Stadium.
Rayon Sports izakina umukino wa gicuti na Gormahia yo muri Kenya. Uyu mukino ariko uzajyana n’ibirori bizaririmbwamo na Kitoko Bibarwa na Bull Dog nk'uko Iyi kipe yabitangaje binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Mu bakinnyi bazerekanwa harimo abashya Rayon Sports yasinyishije. Mu bashya b’Abanyamahanga harimo Boris Gbenou (Centrafrique), Charles Tchaplaou (Tchad), Abbel Matumona (RDC), Antonio Atisso Kodjo (Togo), Issa Djiguiba (Mali), Ibrahim Djingarey (Niger) ,Muderi Akbar (u Burundi) na Herman Junior Kameni ( Cameroun).
Mu bakinnyi b'Abanyarwanda bashya harimo Ndayishimiye Didier, Nshuti Didier, Muhoza Daniel, Ndikumana Fabio, Nizeyimana Mubaraka, Nisingizwe Christian, Hakizimana Zuberi na Iradukunda Elia Tatou.

