
RIB YATANGAJE KO YATAYE MURI YOMBI NTIHANABAYO Samuel uzwi nka kazungu nabandi 79 BAKURIKIRANYWE HO IBYAHA 4 BIFITANYE ISANO NINZOGA ZITUJUJE UBUZIRANENGE
Ntihanabayo uzwi nka Kazungu nâabandi 15 bafatiwe mu Mujyi wa Kigali berekanywe na RIB kuri uyu wa 8 Kanama 2026. We yafatiwe hamwe nâabandi babiri bakoraga muri Ingufu Gin barimo umugenzuzi wâubuziranenge nâushinzwe umusaruro.
Oluwatosin Ayayi ushinzwe ibikorwa byâuruganda rwa Kerry Taste and Nutrition Rwanda, na we yerekanywe mu bafatiwe mu Mujyi wa Kigali.
Abandi berekanywe barimo abo mu ruganda Ebeneza Hub, Sakaza Fruit, Entreprise Urwibutso, African Buffalo, Piphany Company na Lotas Medical Group.
Kuva tariki ya 2 Kanama, ikigo cyâigihugu gishinzwe ubuziranenge bwâimiti nâibiribwa, Rwanda FDA, cyafunze inganda 148 zikora inzoga zitujuje ubuzirenenge, kinahagarika ibinyobwa zikora.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma yâaho isuzuma rigaragaje ko izi nganda zashyiraga mu binyobwa byazo ethanol idatunganyije neza, yangizaga ubuzima bwâababinywaga.
Leta yâu Rwanda igaragaza ko kuva muri Mutarama 2026, abantu 50 bishwe nâinzoga zitujuje ubuziranenge, 100 barahuma. Mu gihugu habarurwa abantu ibihumbi 11 babaye imbata zâizi nzoga.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yasobanuye ko abari gukorwaho iperereza barimo abakozi bashinzwe ubugenzuzi no gutanga ibyangombwa mu nzego za Leta, ba nyirâinganda, abakoraga mu nganda zafunzwe, abayobozi bâinzego zâibanze nâabakoraga âkinyeshyambaâ.
Ati âBose bafite icyita rusange kimwe. Bahuriye ku kinyabutabire cya ethanol. Bakurikiranyweho ibyaha bine; guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima, guhimba cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, icyaha cyo kunyereza umutungo no kwigomeka ku buyobozi.â
Dr. Murangira yavuze ko mu gukora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, ba nyirâinganda nâabakozi bazo bagiye bakoresha ibikoresho byarangije igihe, bakoresha ibipimo bitemewe bagamije inyungu zabo, batitaye ku ngaruka bigira ku baturage.
Ati âUbu ngubu hamaze gufatwa abantu 80 mu gihugu hose, 16 tubagaragarije bafatiwe mu Mujyi wa Kigali, iperereza kandi nâubundi rirakomejeâŚMu byâukuri nta kintu na kimwe cyaguranwa ubuzima bwâabantu kuko ibi byose biri gukorwa ni ineza ya rubanda.â
RIB yasobanuye ko mu bugenzuzi bwakozwe ku bufatanye nâinzego bireba, byagaragaye ko hari inganda zakoraga zitanditse, izindi zigakora ibitarahawe ibyangombwa byâubuziranenge, izidafite isuku, kudakorera ahabugenewe no kubangamira ubugenzuzi.


