
Igitaramo âSummer Country Tourâ, byitezwe ko kizitabirwa nâabaturage benshi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse mu kubashishikariza kucyitabira, Coach Gael yabemereye amatike 1000.
Iki gitaramo giteganyijwe kuba ku wa 4 Nyakanga 2026 kuri Stade Umuganda, ahanabereye inama yahuje ubuyobozi bwâAkarere ka Rubavu nâabategura iki gitaramo.
Muri iyi nama, abategura igitaramo bagejeje ku buyobozi aho imyiteguro igeze, banagaragaza zimwe mu mbogamizi bagiye bahura na zo mu gihe cyo kugitegura.
Umuyobozi wâAkarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yashimiye bikomeye abategute iki gikorwa, byâumwihariko abizeza ko nkâubuyobozi bahari ngo aho babona bibagoye babafashe.
Ati âTurabamenyesha ko twishimiye iki gikorwa cyâingirakamaro, ni na yo mpamvu twaje hano ngo tubereke ko tubashyigikiye kandi rwose ntimugire ikibagora kuko turahari ngo tubafashe. Mutubwire ibyo twabafasha.â
Ku rundi ruhande Umuyobozi wâAkarere ka Rubavu yateguje abateguye iri serukiramuco kwitegura kwakirana urugwiro abaturanyi bâi Goma cyane ko byitezwe kwitabira ari benshi dore ko ubu ingamba zari ku mupaka zagabanyijwe.
Bakimara kumva inkuru yâuko abâi Goma bazitabira ari benshi, abategura iri serukiramuco bavuze ko Coach Gael yamaze kugurira abaturage bo muri iki gihugu gituranyi amatike igihumbi.
Bwanashimye aho imyiteguro igeze, buvuga ko ibikorwa biri kugana ku musozo kandi bigaragaza ko igitaramo kizaba cyateguwe neza.
Inzego zâumutekano na zo zaganiriye nâabategura iki gitaramo ku buryo bwo gufatanya gucunga umutekano, kugira ngo abazacyitabira bishimishe mu mutekano usesuye.
Iki kizaba ari igitaramo cya kane cya âSummer Country Tourâ, nyuma yâibyamaze kubera mu mijyi ya Musanze, Nyagatare na Nyamata. Biteganyijwe ko uru rugendo ruzasorezwa mu Karere ka Rubavu ku wa 4 Nyakanga 2026.
Abahanzi bazataramira abazitabira iki gitaramo barimo Kitoko, Bwiza, The Ben na Bruce Melodie.
Kwinjira muri iki gitaramo biba ari 2000Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 10Frw muri VIP ibihumbi 100Frw muri Kigali Universe Lounge ndetse nâibihumbi 500Frw ku bashaka ameza yo kwicaraho muri Kigali Universe Lounge..
?
No comments yet. Be the first!
