Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Ugushyingo 2026, CAS yatangaje ko itsinda ry’abacamanza batatu ryafashe icyemezo cyo kwemeza ubujurire bwa Senegal ku bwumvikane busesuye, bityo igikombe cya AFCON 2025 gisubizwa iki gihugu.‎
‎Icyemezo cya CAS gihagaritse icyari cyafashwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), yari yemeje ko Maroc itsinze Senegal ibitego 3-0, nyuma yo gutesha agaciro intsinzi ya Senegal y’ibitego 1-0 ku mukino wa nyuma.‎
‎Umukino wa nyuma wa AFCON 2025 wabaye ku wa 18 Mutarama 2026, aho Senegal yatsinze Maroc igitego 1-0 cyatsinzwe na Papa Gueye mu minota y’inyongera.‎
‎Gusa ibyabaye mu minota ya nyuma y’umukino byaje guteza impaka zikomeye. Umusifuzi Jean-Jacques Ndala Ngambo wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo gusuzuma amashusho ya VAR, yemeje ko El Hadji Malick Diouf yakoreye ikosa Brahim Diaz mu rubuga rw'amahina, maze atanga penaliti ya Maroc.‎
‎Iyi penaliti yatanzwe ku munota wa munani w’inyongera mu gice cya kabiri, ariko abakinnyi ba Senegal ntibabyakira neza. Bamwe muri bo bavuye mu kibuga bigaragambya, babitegetswe n’umutoza wabo icyo gihe, Pape Thiaw.
‎Nyuma y’iminota 15, abakinnyi ba Senegal bongeye gusubira mu kibuga umukino urakomeza. Icyakora, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Maroc (FMRF) ryatanze ikirego muri CAF risaba ko hafatwa icyemezo kuri ibyo byabaye.
‎Nyuma y’iminsi 57 umukino wa nyuma ubaye, CAF yafashe icyemezo cyo gutesha agaciro intsinzi ya Senegal, itangaza ko Maroc ari yo yatsinze umukino ibitego 3-0.
‎Senegal ntiyanyuzwe n’icyo cyemezo, ihita ijuririra muri CAS, urukiko rukemura amakimbirane ajyanye na siporo ku rwego mpuzamahanga.‎ ‎Iburanisha ry’uru rubanza ryabaye ku wa 8 Ukwakira 2026, ku cyicaro cya CAS i Lausanne mu Busuwisi, ribera mu muhezo.
‎Mbere y’uko icyemezo gitangazwa kuri uyu wa Kabiri, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Maroc ryari ryabwiye ikinyamakuru The Athletic ko ryatanze ikirego muri CAS, rivuga ko rikeka ko Perezida wa FSF, Abdoulaye Fall, yaba yaragiranye inama n’umwe mu bagize akanama kari kuburanisha uru rubanza.
‎Gusa ibitangazamakuru byo muri Senegal byatangaje ko Umunyamabanga Mukuru wa FSF, Abdoulaye Sow, yahakanye ko iyo nama yabaye. CAS n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Senegal bari basabwe kugira icyo batangaza kuri ibyo birego.
‎Nyuma yo gusuzuma ubujurire, CAS yemeje ko Senegal ari yo ifite uburenganzira ku ntsinzi y’umukino wa nyuma wa AFCON 2025. ‎Ibi birasoza impaka zari zimaze amezi hafi icumi hagati ya Senegal na Maroc ku gihugu cyagombaga kwegukana iki gikombe.
‎Mu minsi icumi nyuma y’icyemezo cya CAF cyari cyambuye Senegal igikombe, abakinnyi b’iki gihugu bari bakigaragaje mu karasisi yacyo kuri Stade de France i Paris, mbere y’umukino wa gicuti na Peru, bagaragaza ko batari bemeye kukivutswa.

