
Shaddyboo yasabye abantu bose bakora ibiganiro bitandukanye bamunenga ndetse n'ibyo akora ko babikora ariko bakibuka ko hari umurongo badakwiye kurenga.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, yasabye abantu guhagarika gukomeza kuzana Meddy Saleh bamuhuza n'ibyo ari kunyuramo, kuko nta ruhare na ruto yabigizemo. Meddy Saleh yahoze ari umugabo we kuri ubu banafitanye abana babiri.
Shaddyboo yavuze ko mu gihe batazabyubahiriza, abazakomeza kubikora bishobora kuzabagiraho ingaruka.
Ati "Ndumva ko mushobora kuvuga ku nkuru yanjye, kandi hari ibyo nshobora kwihanganira. Ariko hari umurongo mutagomba kurenga. Ntimukinjize umubyeyi w’abana banjye ( Meddy Saleh) muri iki kibazo. Nta ruhare na ruto afite mu byo ndimo kunyuramo.
"Ndabasabye kubyubaha. Niba mushaka kuvuga kuri njye cyangwa kunenga ibyo nkora, mubikore, ariko mureke umuryango wanjye. Ntimuzi ukuri kose, bityo mwirinde guca imanza ku bantu batabifitemo uruhare.
"Nimudakurikiza ibi mukomeza gukwirakwiza amakuru atariyo cyangwa mukinjiza abantu batabifitemo uruhare, namwe bishobora kubagiraho ingaruka. Mube maso kandi mukore kinyamwuga."

MEDDY sareh yahoze ari Umugabo wa shaddy boo

?
No comments yet. Be the first!
