Shene ya Yago Tv show igiye gusibwa kurubuga rwa Youtube
#Entertainment

Shene ya Yago Tv show igiye gusibwa kurubuga rwa Youtube

0 views
•October 15, 2026
•pasco
Umuhanzi Yago Pon Dat yatangaje ko Shene ye ya YouTube yitwa Yago TV Show yahawe Strike ya Gatatu, nyuma y’uko Bruce Melodie n’ikipe ye bamureze kuri uru rubuga bashingiye ku biganiro bitandukanye bakoranye mu bihe byashize.
Yago yavuze ko YouTube yamuhaye iminsi umunani kugira ngo Shene ye ibe yasibwe burundu, ashimangira ko adateganya gusaba imbabazi, ahubwo ko akomeje kwizera Imana.

Mu butumwa yanyujije kuri konti ya X kuri uyu wa Kane tariki 15 Ukwakira 2026, Yago yavuze ko Bruce Melodie n’ikipe ye bongeye gutanga ikirego kuri Yago TV Show, bakifashisha ibiganiro bitandukanye bagiranye mu bihe byashize.

Yagize ati: “Bruce Melodie n’ikipe bamaze kurega Yago TV Show nanone, aho noneho bifashishije ibiganiro bitandukanye twakoranye nawe mu bihe bitandukanye. Ubu tuvugana, Yago TV Show bayihaye Strike eshatu, hasigaye iminsi umunani ngo isibwe ku rubuga rwa YouTube.”

Yago yakomeje avuga ko yafashe icyemezo cyo gusiba ibiganiro byose yakoranye na Bruce Melodie, ndetse n’ibindi byose bimuvugaho, mu rwego rwo gukemura iki kibazo.

Yagize ati: “Nyuma yo kubona ibyo Bruce Melodie akomeje gukora, duhisemo gusiba ibiganiro byose twakoranye na we ndetse n’ibimuvugaho byose.”

Uyu muhanzi yavuze ko nubwo ahanganye n’iki kibazo, akomeje kwizera ko Imana izamufasha, anasaba abakunzi ba Yago TV Show gukomera.

Yongeyeho ko atazemera gusaba imbabazi, agaragaza ko afite icyizere cy’uko azanyura muri iki gihe kigoye.

Yagize ati: “Ntagusaba imbabazi. Yesu wanjye ni muzima, kandi nanjye ndi muzima. Abakunzi ba Yago TV Show mukomere.”

Niba Shene ya Yago TV Show isibwe, byaba ari igihombo ku bikorwa bya Yago Pon Dat byo gukora ibiganiro no kubisangiza abakunzi be kuri YouTube.

Aba bombi bubatse umubano w'igihe kirekire, ariko igihe cyarageze Yago Pon Dat atangira gukora ibiganiro 'bisesereza' Bruce Melodie, ibyatumye uyu muhanzi afata icyemezo cyo gushaka uko akuzaho Shene ye.

Ku mbuga nkoranyambaga, hariho ibiganiro Yago agiye agirana na Bruce Melodie mu bihe bitandukanye, amushimagiza, gusa ubushuti bwaje kurangira, buri wese aca inzira ze.

Muri Kanama 2025, Bruce Melodie na Yago Pon Dat bagiranye amakimbirane, nyuma y’igihe Yago yari amaze amunenga ku mbuga nkoranyambaga. Icyakora, hashize igihe gito, Bruce Melodie yatangaje ko yamaze kumubabarira, nubwo batigeze bahura ngo baganire kuri iki kibazo imbonankubone.

Bruce Melodie yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abakunzi be kuri TikTok, avuga ko atari azi neza impamvu Yago yari yaramufasheho ijambo, ariko ko yari yamaze kumubabarira mu mutima we.

Yagize ati: “Sinzi ikosa nari naramukoreye. Ariko niba yarafashe umwanzuro wo gusaba imbabazi, nanjye nagombaga kumubabarira. Ntabwo yabikoze ambwira, yabikoze kuri kamera. Nanjye naracecetse, ariko mu mutima wanjye ndavuga nti ‘ndamubabariye.’”

Yago Pon Dat yatangaje ko Shene ye ya YouTube, Yago Tv Show, yahawe ‘Strike’ ya Gatatu nyuma y’ibirego avuga ko byatanzwe na Bruce Melodie n’ikipe ye
Yago Pon Dat yatangaje ko Shene ye ya YouTube, Yago Tv Show, yahawe ‘Strike’ ya Gatatu nyuma y’ibirego avuga ko byatanzwe na Bruce Melodie n’ikipe ye


No comments yet. Be the first!