Nyuma yâigihe gito Yago Pon Dat atangiye kunenga Bruce Melodie ku mbuga nkoranyambaga, amakimbirane hagati yabo yarushijeho gufata indi ntera, agera no ku rubuga rwa YouTube aho Yago akorera ibiganiro bye.
Mu mwaka wa 2025 ni bwo umubano wâaba bombi watangiye kuzamo agatotsi. Muri Kanama 2025, Yago yatangiye kunenga Bruce Melodie ku mbuga nkoranyambaga, ibintu byakurikiwe nâubwumvikane buke hagati yabo.
Bruce Melodie yaje gutangaza ko yamaze kubabarira Yago, nubwo atari yabona umwanya wo guhura na we ngo baganire imbonankubone ku byari byarabaye.
Mu kiganiro yagiranye nâabakunzi be kuri TikTok, yavuze ko atari azi neza ikosa Yago yari yaramukoreye, ariko ko yari yamubabariye mu mutima we.
Icyakora, ibyasaga n'aho byatangiye gukemuka byongeye gufata indi ntera mu 2026, cyane cyane nyuma y'uko Bruce Melodie ashyize hanze indirimbo ye yitwa âIrya 4â.
Yago Pon Dat yanenze ubutumwa buri muri iyi ndirimbo, agaragaza ko hari ibyo atemeranyaho na Bruce Melodie, anavuga ku buryo indirimbo ishobora kumvikana mu buryo bunyuranye nâamahame yâimyemerere.
Bruce Melodie na we ntiyatinze gusubiza Yago, yifashisha amwe mu magambo ari muri iyi ndirimbo, agaragaza ko atishimiye uburyo uyu munyamakuru yari akomeje kumuvugaho.
Ku wa 15 Ukwakira 2026, Yago Pon Dat yatangaje ko shene ye ya YouTube, Yago TV Show, yari imaze guhabwa ibihano bitatu (Copyright Strikes), nyuma yâibirego byari byatanzwe ku mashusho yariho ibiganiro bitandukanye yakoranye na Bruce Melodie.
Yago yavuze ko ibirego byatanzwe na Bruce Melodie nâikipe ye, agaragaza ko iki ari cyo gihe ikibazo cyari kigeze ku rwego rukomeye kurusha uko byari byaragenze mbere.
Yagize ati: âBruce Melodie nâikipe bamaze kurega Yago TV Show nanone, aho noneho bifashishije ibiganiro bitandukanye twakoranye na we mu bihe bitandukanye. Ubu tuvugana, Yago TV Show bayihaye Strike eshatu, hasigaye iminsi umunani ngo isibwe ku rubuga rwa YouTube.â
Yago yatangaje ko yafashe icyemezo cyo gusiba ibiganiro byose yakoranye na Bruce Melodie ndetse n'ibindi byose yari yarakoze amuvugaho, ariko icyo gihe agaragaza ko atateganyaga gusaba imbabazi.
Yagize ati: âNyuma yo kubona ibyo Bruce Melodie akomeje gukora, duhisemo gusiba ibiganiro byose twakoranye na we ndetse nâibimuvugaho byose.â
Icyakora, Bruce Melodie yaje gusobanura ko atari we ku giti cye watanze ibirego byatumye Yago TV Show ihabwa ibihano, ahubwo ko byanyuze mu ikipe ye nâikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyaguze uburenganzira bwo gucuruza Album ye yitwa âColorful Generationâ.
Bruce Melodie yasobanuye ko ikibazo cyari gifitanye isano nâikoreshwa ryâindirimbo ziri kuri iyi Album mu mashusho Yago yakoze, amwe muri yo akubiyemo amagambo atishimiye.
Bruce Melodie yakomeje avuga ko atifuzaga ko Yago abura amaramuko kubera iki kibazo, anasobanura ko yari yamugiriye inama yo kwegera abatanze ikirego bakaganira kugira ngo bashake uko cyakemuka.
Yavuze ko Yago yashoboraga kubandikira ubutumwa kuri Email, kandi ko na we yari kumufasha mu gihe abo bireba bari kumugarukaho.
Jado Castar yinjiye mu kibazo ashaka ubwiyunge
Mu gihe amakimbirane yari amaze gufata indi ntera, umunyamakuru Jado Castar yagaragaje ko yifuza gufasha aba bombi kongera kumvikana.
Ku wa 16 Ukwakira 2026, Jado Castar yatangaje ko yari amaze kuganira na Yago mu gihe cyâamasaha agera kuri abiri, agaragaza ko yifuza ko ikibazo cyakemuka mu mahoro.
Jado, usanzwe aziranye na bombi, yagaragaje ko amakimbirane nkâaya adafitiye inyungu abahanzi nâabanyamakuru, cyane ko ashobora kwangiza umubano nâimikoranire yabo.
Nyuma yaho, Yago na we yagiye agaragaza ko yatangiye kwemera amakosa yakoze, asaba imbabazi ku magambo nâibikorwa bye byatewe nâumujinya.
Mu butumwa bwe, yemeye ko hari igihe umujinya wamuganzaga, bikamutera kuvuga no gukora ibintu atagombye gukora. Yanasabye imbabazi Abanyarwanda nâabandi bantu yumvaga yarababaje.
Bruce Melodie yahaye Yago imbabazi, shene ye isubira ku murongo
Nyuma yâibi bihe byâamakimbirane, Jado Castar yagaragaje ko Bruce Melodie yahaye imbabazi Yago Pon Dat, agaragaza ko kuba umuntu yemeye kubabarira undi ari ubutwari nâubumuntu.
Yagize ati: âGutanga imbabazi si ugutsindwa, ni ubumuntu bwâigisagirane. Uba ubaye intangarugero, ni wowe uba ufite icyo utanga urakagihorana.â
Jado yanagaragaje ko kuba Yago yarateye intambwe agasaba imbabazi na byo ari ikimenyetso cyo kwicisha bugufi no kwemera amakosa. Ati: âKuzisaba ni ukwicuza, ni ukwiyemeza kureka no gutera intambwe idasubira inyuma.â
Mu gihe ibi byari bikomeje, shene ya Yago TV Show yari imaze imyaka 10 ikora, ikaba yari imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 141, ndetse ifite abarenga ibihumbi 870 bayikurikirana.
Ku wa 22 Ukwakira 2026, iyi shene yaje guhagarikwa burundu kuri YouTube (Terminated), bituma Yago amara iminsi irindwi adafite uru rubuga yakoreragaho.
Gusa ku wa 29 Ukwakira 2026, Yago TV Show yongeye kugaruka ku murongo, bishimisha abakunzi bâuyu munyamakuru nâabakurikirana ibiganiro bye.
Kugaruka kwayo no kuba amakuru yâubwiyunge hagati ya Yago na Bruce Melodie yaratangajwe byerekana ko hari intambwe yatewe mu kugabanya amakimbirane yari amaze igihe hagati yâaba bombi.

