
Uyu munyarwenya abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yatangaje ko azaba aje mu gitaramo azahakorera mu iserukiramuco rya âTintin Summer Festivalâ, ku wa 1 Kanama 2026.
Ati âMuraho nshuti zanjye zo mu Rwanda? Ku nshuro ya mbere, ngiye kuza i Kigali mu Rwanda. Muze duhure imbonankubone mu iserukiramuco rya Tintin Summer Festival 2026. Tuzahahurireâ.
Iri serukiramuco rizabera ku mbuga ya Tintin Kids Play Centre iherereye ku Kimihurura tariki ya 01 Kanama 2026.
Tenge Tenge ni umwana wâumunyarwenya wâimyaka 13 yâamavuko uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga guhera muri 2023 bitewe nâimibyinire ye isekeje ndetse no gukora ibintu bitangaje mu maso ye manini.
Muri 2023 uyu mwana wâumuhungu yatangiye kwigarurira amarangamutima yâabantu ubwo yashyiraga amashusho ye hanze arimo nâaho yari ari kuririmba mu ndirimbo agira ati âTenge tenge tengerereâ.
Icyo gihe byanamuhaye abantu babarirwa muri miliyoni zâabamukurikira ku mbuga nkoranyambaga barimo abasaga miliyoni 12.5 kuri TikTok, miliyoni ebyiri kuri Instagram nâahandi.
Rango Tenge Tenge yarushijeho kwamamara mu Rwanda kuva muri Gashyantare 2024 ubwo yahuriraga na The Ben ku rubyiniro muri Uganda.
Icyo gihe uyu mwana wâimyaka hafi 13 yâamavuko yanahundagajweho amafaranga nâabafana bari bitabiriye icyo gitaramo cyâurwenya cya âComedy Store Ugâ cyari cyabaye ku wa 14.


