
bi uyu mugore yabigarutseho mu ibaruwa ifunguye yandikiye abakunzi ba Rayon Sports bari bamaze iminsi bamunenga ku mbuga nkoranyambaga.
Mu butumwa bwe yagize ati âNdashaka gusaba imbabazi mbikuye ku mutima ku magambo yose adakenewe cyangwa atari akwiye nakoresheje mu kiganiro cya Podcast nagiranye na Naissa Cynthia mu minsi ishize. Ayo magambo ntabwo yari agamije kugaragaza urwango, kutubaha cyangwa ubushyamirane hagati yanjye na Rayon Sports, abakinnyi bayo, ubuyobozi bwayo cyangwa abafana bayo.â
Uretse gusaba imbabazi, Tessy yavuze ko yubaha ikipe ya Rayon Sports nâabafana bayo, ndetse yicuza uburyo amagambo yavuze yakiriwe.
Mu minsi ishize, ubwo uyu mugore yari mu kiganiro kuri shene ya YouTube yise âThis&Thatâ, hari aho yageze avuga ko abafana ba Rayon Sports ari abaturage.
Ati âAbantu bafana Rayon Sports baba bafite ubuntu bwâubuturage, ntabwo ari abasirimu. Nta Muryango wabaye umusirimu, abasirimu baba muri APR FC.â
Nyuma yâaya magambo, Tessy yokejwe igitutu nâabakunzi ba Rayon Sports, bamwereka ko ibyo yavuze atari byo, ndetse bamwe bakanyuzamo bakamwibasira bikomeye ku mbuga nkoranyambaga.
Amaze kubona ko amagambo yavuze yakiriwe nabi, Tessy yahisemo gusaba imbabazi abafana bâiyi kipe yambara ubururu nâumweru, anasobanura ko atari afite umugambi wo kubasuzugura.

