Iki gitaramo cyiswe ‘East African G.O.A.T’ kizaba ku wa 1 Mutarama 2027, muri BK Arena i Kigali. Kizaba ari umwanya wo guhuriza hamwe abahanzi bo mu Rwanda, Uganda, u Burundi, Tanzania na Kenya, mu birori bigamije gutangirana umwaka mushya umuziki n’imyidagaduro.
Nubwo amazina y’abahanzi bazifatanya na The Ben ataratangazwa, uyu muhanzi yamaze kugaragaza ko yifuza ko iki gitaramo kizaba urubuga ruhuriramo abanyabigwi bo mu Karere, abahanzi bafite izina rikomeye mu muziki wabo bakabasha gusangira urubyiniro n’abakunzi babo.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, The Ben yagaragaje ko iyi nshuro izaba ifite umwihariko, anashishikariza abakunzi b’umuziki gutegereza amazina y’abahanzi azatumira.
Yavuze ko yiteguye kuzana abahanzi bakomeye bo muri Afurika y’Iburasirazuba, mu gitaramo yifuza ko kizaba amateka mashya mu myidagaduro yo muri aka Karere. Yagaragaje ko u Rwanda, Uganda, Kenya, u Burundi na Tanzania bizaba bifite uruhare mu birori biteganyijwe kubera i Kigali.
Uyu muhanzi kandi yatangaje ko ari kwitegura iki gitaramo, anavuga ko mbere y’uko umwaka urangira azaba yashyize hanze indirimbo nshya enye. Zizaba zirimo izo azakora ku giti cye n’izindi azafatanyamo n’abandi bahanzi, bikaba byitezwe ko zizaba imwe mu ntambwe azaba ateye mu gutegura ibyo azageza ku bakunzi be.
Igitaramo ‘The New Year Groove’ cyatangiye mu ntangiriro za 2025, ubwo The Ben yifuzaga guhurira n’abakunzi be mu birori by’umuziki byo gutangiza umwaka mushya, anaboneraho kumurika album ye ‘Plenty Love’.
Icyo gitaramo cyabaye ku wa 1 Mutarama 2025, gihuriza kuri uru rubyiniro The Ben n’abahanzi barimo Tom Close, Bushali, Kivumbi King na Kevin Kade. Cyabaye intangiriro y’igitekerezo cyo kujya atangiza umwaka mu gitaramo cyihariye, gihuriza hamwe abafana be n’abandi bakomeye mu muziki nyarwanda.
Ku nshuro ya kabiri, yabaye ku wa 1 Mutarama 2026, muri BK Arena, aho The Ben yifatanyije na Bruce Melodie. Aba bahanzi bahuriye ku rubyiniro mu gitaramo cyitabiriwe n’abafana benshi, kinavugisha benshi bitewe n’uburyo aba bahanzi bombi bakomeye mu muziki nyarwanda basangiye umwanya imbere y’abakunzi babo.
Kuri iyi nshuro ya gatatu, The Ben arashaka kwagura iki gitekerezo akakirenza imbibi z’u Rwanda, agahuza abahanzi bo mu bihugu bitandukanye byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba. Ni igitekerezo gishobora guha abakunzi b’umuziki amahirwe yo kubona abahanzi bakomeye bo muri ibi bihugu bahurira ku rubyiniro rumwe.
Izina ‘East African G.O.A.T’ ryatoranyijwe kuri iyi nshuro risobanura intego yo guhuriza hamwe abahanzi bafatwa nk’abanyabigwi mu muziki wo muri aka Karere. Gusa, abahanzi bazitabira iki gitaramo n’ibindi bizakigaragaramo ntibiratangazwa.
Mu gihe abakunzi be bategereje kumenya abazifatanya na we, igitaramo cya 2027 kiratanga icyizere cyo kuba kimwe mu birori bikomeye bizafasha gutangiza umwaka mushya mu muziki nyarwanda n’uw’Akarere muri rusange.
The Ben asigaje gutangaza urutonde rw’abahanzi azatumira, mu gihe abakunzi b’umuziki bo mu Rwanda no mu bindi bihugu bya EAC bakomeje kwibaza amazina azaba ari kuri uru rubyiniro ku wa 1 Mutarama 2027.

