The Ben ,diamond na zuchu bagiye guhurira mu gitaramo muri Uganda , kampala.
#Entertainment

The Ben ,diamond na zuchu bagiye guhurira mu gitaramo muri Uganda , kampala.

0 views
•October 29, 2026
•pasco
Ni igitaramo cy’urwenya kizwi nka Comedy Store UG, kizabera muri Lugogo Cricket Oval ku wa 30 Ukwakira 2026, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 iki gikorwa cyatangijwe na Alex Muhangi kimaze kibayeho.

Iki gitaramo kizahuza abahanzi n’abanyarwenya bakomeye muri Afurika y’Iburasirazuba, barimo Eric Omondi wo muri Kenya, Spice Diana, Lydia Jazmine, Winnie Nwagi na Fik Fameica bo muri Uganda.

Mu banyarwenya bazasusurutsa abazacyitabira harimo Madrat & Chiko, Maulana & Reign na Salvador.

Ikinyamakuru Pulse cyo muri Uganda cyatangaje ko kwemezwa kwa Zari na Zuchu mu bazitabira iki gitaramo byongereye amatsiko abakunzi b’imyidagaduro, cyane ko aba bagore bombi bazwi cyane muri Afurika y’Iburasirazuba kubera umubano bagiranye na Diamond Platnumz.

Diamond na Zari bari mu byamamare byavuzwe cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga kubera urukundo rwabo rwatangiye kumenyekana mu 2014.

Aba bombi batandukanye mu 2018, nyuma yo kubyarana abana babiri, Latifah Dangote na Prince Nillan.

Nubwo batandukanye, bakomeje kugirana umubano mwiza no gufatanya kurera abana babyaranye.

Zuchu, usanzwe ari umukunzi wa Diamond, na we yigeze kugaragaza ko bitakorohera abantu babyaranye abana babiri, nka Diamond na Zari uzwi nka The Boss Lady, gutandukana burundu ku buryo umwe atongera kugira aho ahurira n’ubuzima bw’undi.

Kugeza ubu ntibiramenyekana niba Zari na Zuchu bazahurira na Diamond ku rubyiniro muri iki gitaramo, cyangwa niba bazacyitabira nk’abatumirwa gusa.

Mbere y’iki gitaramo, ku wa 29 Ukwakira 2026, Diamond Platnumz ategerejwe mu birori byihariye bizabera muri Kampala Marriott Hotel, aho abakunzi be bazahabwa amahirwe yo guhura na we no kumusuhuza.

Ku rundi ruhande, The Ben azitabira iki gitaramo mu gihe akomeje imyiteguro y’igitaramo cye ngarukamwaka yise ‘The New Year Groove’, kizaba ku nshuro ya gatatu.

Iki gitaramo giteganyijwe kubera muri BK Arena i Kigali ku wa 1 Mutarama 2027.
No comments yet. Be the first!