The Ben na Diamond bamaze gusesekara kampala aho bitegerejwe mu gitarao comedy store cya alex muhanji
#Entertainment

The Ben na Diamond bamaze gusesekara kampala aho bitegerejwe mu gitarao comedy store cya alex muhanji

0 views
•October 30, 2026
•pasco
Mu gihe The Ben yahagurukaga i Kigali, Diamond Platnumz na we yari ahagurutse muri Tanzania, bombi bakaba bari bategerejwe na Alex Muhangi n’itsinda ry’abategura iki gitaramo giteganyijwe ku wa 30 Ukwakira 2026.

Amakuru twamenye ni uko, mu gihe aba bahanzi berekezaga i Kampala, ibirori byo guhura n’abafana babo, byagombaga kubera muri Kampala Marriott Hotel, byasubitswe ku mpamvu zitaramenyekana.

Iki gikorwa cya ‘Meet & Greet’ cyagombaga kwitabirwa n’abarimo Diamond Platnumz, The Ben, Lil Stunner n’abandi banyuranye, ariko gisubikwa mu buryo butunguranye.

Igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 ishize ibitaramo by’urwenya bya ‘Comedy Store’ bitangiye cyari giteganyijwe ku wa 5 Kamena 2026, ariko gisubikwa kubera ingamba zo guhangana n’icyorezo cya Ebola.

Nyuma, iki gitaramo cyimuriwe ku wa 30 Ukwakira 2026, hatumirwa abahanzi barimo Diamond Platnumz, The Ben na Eric Omondi, ndetse n’abahanzi bakomeye bo muri Uganda barimo Spice Diana, Lydia Jazmine, Winnie Nwangi na Fik Fameica.

Uretse abahanzi ba muzika, iki gitaramo kizanitabirwa n’abanyarwenya bakomeye muri Uganda, barimo Reign na Madrat, Chiko, MC Mariachi, Salvado na Maulana, bamwe mu bazwi mu bikorwa bya ‘Comedy Store’.
No comments yet. Be the first!