Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Isi FIFA riteganya ko umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Isi cya 2026 uzaba ufite uburyo budasanzwe, aho hagati y'igice cya mbere n'icya kabiri hazabera igitaramo cy'iminota 11 gisa n'ibisanzwe bikorwa muri Super Bowl yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
‎Iki gitaramo kizaba kiyobowe n'ibyamamare birimo Madonna, Shakira ndetse n'itsinda ry'abahanzi bo muri Koreya y'Epfo rya BTS. Nyuma yaho kandi hiyongereyeho Justin Bieber, Burna Boy, Gustavo Dudamel na PS22 Chorus, mu gitaramo cyateguwe na Chris Martin wo mu itsinda rya Coldplay.
‎Amakuru aturuka muri FIFA avuga ko ikiruhuko gishobora kumara iminota 20, nubwo hari n'igitekerezo cy'uko habanza gukurikizwa iminota 15 isanzwe yemewe n'amategeko y'umupira, hanyuma hakongerwaho iminota 11 y'igitaramo.
‎Icyakora, amategeko agengwa na International Football Association Board IFAB ateganya ko ikiruhuko hagati y'ibice byombi kidakwiye kurenza iminota 15, ibintu bishobora gutuma FIFA ishyiraho uburyo bwihariye nk'ubwo yakoze mu mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Isi cy'Amakipe wabereye muri New Jersey umwaka ushize, aho ikiruhuko cyamaze iminota 24 kubera igitaramo cyarimo Coldplay, J Balvin, Doja Cat, Tems na Emmanuel Kelly.
‎Umukino wa nyuma uteganyijwe gutangira saa cyenda z'amanywa ku isaha yo muri Amerika (20:00 ku isaha yo mu Bwongereza), mbere y'aho hakazabanza umuhango wo gusoza irushanwa uzatangira amasaha abiri mbere y'umukino.
‎Muri uwo muhango hazaririmbamo ibyamamare birimo Tom Cruise, Laura Pausini, Nicole Scherzinger, Robbie Williams ndetse n'umunyamerika umenyerewe Ku murongo wa YouTube IShowSpeed, mu gihe Jennifer Hudson azaririmba indirimbo yubahiriza igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

