
TUMWE MUDUSHYA TWARANZE IMURIKA GURISHA RYIBIKOMOKA K UBUHINZI RYATANGIJWE NA MINISITIRI W UBUHINZI N UBWOROZI Dr NDABAMENYE
Minisitiri wâUbuhinzi nâUbworozi Dr. Ndabamenye Telesphore yavuze ko umusaruro wâubuhinzi nâubworozi udashobora kwiyongera hatabayeho guhanga udushya nâubufatanye mu gushaka ibisubizo ku bibazo byugarije urwo rwego birimo imihindagurikire yâibihe, cyane ko ubuhinzi nâubworozi ari inkingi ya mwamba mu iterambere ryâIgihugu.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Nyakanga 2026, ku Mulindi mu Karere ka Gasabo, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Imurikabikorwa ryâUbuhinzi nâUbworozi ribaye ku nshuro ya 19, ryitabiriwe nâabamurika ibikorwa byabo basaga 600.
Insanganyamatsiko yâimurikabikorwa ryâuyu mwaka igira iti âTwihutishe ivugurura ryâUbuhinzi nâUbworozi binyuze mu guhanga ibishya nâubufatanyeâ.
Yagize ati: âMuri iki gihe Isi yose ihanganye nâikibazo cyâimihindagurikire yâibihe nâitumbagira ryâibiciro byâikiguzi cyâinyongeramusaruro biturutse ku mutekano muke hirya no hino ku Isi, bigaragara ko umusaruro utagerwaho hatabaye guhanga uibishya cyangwa ngo tugire ubufatanye mu gukemura ibibazo byugarije uhbuhinzi nâubworozi muri rusange.â
Minisitiri wâUbuhinzi nâUbworozi kandi yagaragaje ko urwego rwâubuhinzi nâubworozi rugomba kwitabwaho kuko rufatiye runini Igihugu, bukaba ari inkingi ya mwamba yâumutekano nâiterambere ryâIgihugu.
Ati: âUbuhinzi nâubworozi ni inkingi ya mwamba yâumutekano wâiterambere ryâIgihugu cyacu, iyo tubireba mu mibare uruhare bifite mu Musaruro Mbumbe wâIgihugu ugejeje hafi kuri 19%, kandi 70% byâinganda zâIgihugu cyacu zitunganya umusaruro ukomoka mu buhinzi nâubworozi, bityo ni ikigereranyo kigaragaza ko ubuhinzi nâubworozi bifite akamaro kanini.â
Dr. Ndabamenye yavuze ko Guverinoma itazahwema gukomeza kuba ahafi abari muri urwo rwego. Ati: âHari ibyagiye bikorwa ku rwego rwa Guverinoma mu kunganira abahinzi nâaborozi ku bibazo byabaye ku izamuka ryâibiciro byâinyongeramusaruro. Mu kubaka ubudahangarwa ku ngaruka zâimihindagurikire yâibihe, Guverinoma ibinyujije muri MINAGRI, hashyizweho gahunda yâubwishingizi yitwa Tekana urishingiwe muhinzi-mworozi yafashije abahinzi nâaborozi nka mu guhangana.
Yahamagariye abahinzi nâaborozi kwitabira iyo gahunda, ngo habashe guhangana nâihindagurika ryâibihe ngo ntibacikwe nâamahirwe baba bashyiriweho nâIgihugu kandi Leta ikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere bushakashatsi, bwo gukemura ibibazo byâubuhinzi nâubworoziâ.
Umwe mu bahagarariye abaterankunga nâabamurika ibikorwa akaba ari Umuyobozi mukuru wa KT HUB, Kabahizi Theoneste yagaragaje uruhare bagira mu guhanga udushya mu buhinzi nâubworozi
Yagize ati: âIkigo gihuriza hamwe ibigo 8 bitandukanye kandi bikora ibintu bitandukanye kugira ngo duhange ibishya no mu bufatanye. Ari yo mpamvu utavuga ko ushobora kuvugurura ubuhinzi udatekereze ku mbuto, KT HUB ni umwe mu banyamuryango ba Triseed ikora imbuto, byabaye igisubizo ku kugabanya imbuto zajyaga zituruka hanze cyane cyane izâibigori.
Ntiwavuga ivugurura ryâubworozi utavuze icyororo, KT HUB mu bayigize ni bo bazana icyororo cyo kongera umukamo, hanabarizwa inka yatanze umukamo mwinshi ituruka muri Bresil.â
Yavuze ko banakoresha ikoranabuhanga aho umuhinzi yakuhira akoresheje imirasire yâizuba, akuhira ibihingwa nâamazi akanagezwa ku nzuri ndetse bafite intego yo guhanga umurimo kuri benshi byâumwihariko baha akazi urubyiruko ngo barusheho guteza imbere Igihugu cyacu.
Agronome mu Ishyirahamwe ryâabahinzi Ingabo (Ingabo Farms Association), Manariyo Victor, yavuze ko kwitabira imurikabikorwa ryâubuhinzi nâubworozi bifasha kugaragaza ibyo abantu bakora no kungurana ubumenyi, ahagaragajwe uburyo hakoreshejwe tekiniki, igiti cyâumwumbati cyera ibilo biri hagati yâibilo 50-70.
Yagize ati: âTekiniki yo guhinga umwumbati mu kiroba cya metero 2 kuri 2 nâubujyakuzimu bwa Santimetero 40, hagashyirwamo ibyatsi, bishyirwaho itaka ryahozemo havanzemo ibilo 20 byâifumbire hagaterwamo ingeri, bifasha kubika amazi ndetse nyuma bya byatsi byazabora bigahinduka ifumbire. Bitanga umusaruro ku buryo igiti cyera hagati yâibilo 50 na 70.â


