TWINJIRANE KU MUKINO WA NYUMA W'IGIKOMBE CY'ISI AMAFOTO
#

TWINJIRANE KU MUKINO WA NYUMA W'IGIKOMBE CY'ISI AMAFOTO

0 views
•July 21, 2026
•pasco
Ikipe y’igihugu ya Espagne yegukanye igikombe cy’Isi cya 2026 itsinze Argentine ku mukino wa wakinwe kuri iki Cyumweru Guhera saa Tatu z’ijoro kuri MetLife Stadium i New Jersy. Umukino urangiye Espagne itsinze igitego 1-0 ihita yegukana igikombe cy’Isi cya 2026 aho iri icya 2 mu mateka yayo itwaye nyuma y’icya 2010. Uko umukino wagenze umunota ku munota; 106’ Ferran Torres afunguye amazamu ahawe umupira na Nico Williams Agace ka mbere k’iminota 15 karangiye amakipe yombi akinganya 0-0 100’ Mikel Merino ahawe umupira mwiza mbere y’izamu ashyiraho umutwe birangira unyuze ku ruhande gato 90+5’ Nico Williams yari afunguye amazamu ariko igitego kirangwa bitewe n’uko hari habayemo ikosa 90+2’ Umyezamu wa Argentine yongeye gutabara Hazamuwe umupira mwiza ubundi Nico Williams ari imbere imbere y’izamu ashyiraho umutwe gusa Emiliano Martinez awukuraho Iminota 90 y’umukino orange ari 0-0 none hagiye kwitabazwa 30 y’inyongera 90+5’ Espagne ibonye kufura iteretse ahantu heza iterwa na Lamine Yamal gusa Emiliano Martinez yongera gutabara ashyira umupira muri koroneri 90+3’ Enzo Fernandez yeretswe ikarita ya kabiri y’umuhondo nyuma yo gukora ikosa bihita biba umutuku Umukino wongeweho iminota ine 86’ Mikel Merino yari ahaye umupira mwiza Ferran Torres ari imbere y’izamu awutera atawuhagaritse gusa unyura ku ruhande 85’ Espagne n’ubu niyo ifite umupira ihererekanya neza 83’ Messi yari agerageje kuzamura umupira ashaka Nohuel Molina ariko ba myugariro ba Espagne baba maso 76' Umunyezamu wa Argentine arimo arakora akazi gakomeye! Abakinnyi ba Espagne barimo baragerageza uburyo bwinshi gusa Emiliano Martinez agatabara 75' Espagne yongeye gukora impinduka mu kibuga havamo Dani Olmo na Alex Baena hajyamo Nico Williams na Mikel Merino 70' Argentine ikoze impinduka mu kibuga havamo Christian Romero na Rodrigo De Paul hajyamo Facundo Medina na Guiliano Simeone 67’ Lamine Yamal ahinduye umupira mwiza ubundi Ferran Torres ashyiraho umutwe birangira umunyezamu wa Argentine atabaye 65’ Nyuma yo gukora impinduka mu kibuga ibintu byongeye guhindura isura aho irimo irasatira cyane 62’ Espagne nayo ikoze impinduka mu kibuga havamo Mikel Oyarzabal na Fabian Luiz hajyamo Pedri na Ferran Torres 58 Argentine yongeye gukora impinduka mu kibuga havamo Gonzalo Montiel hajyamo Nahuel Molina 53’ Espagne yashoboraga kubona uburyo bwateza ibibazo nyuma yo kuzamuka bahererekanya neza ubundi Mikel Oyarzabal agiye guha umupira Fabian Ruiz birangira ba myugariro ba Argentine batabaye 50’ Habayeho ukutumvikana hagati y’impande zombi aho abakinnyi bashatse kurwana ubundi birangira Leandre Paredes ahawe ikarita y’umuhondo 47’ Argentine ni nayo ije mu gice cya kabiri ari nayo ihererekanya umupira neza yubaka 45’ Argentine ije mu gice cya kabiri ikora impinduka mu kibuga havamo Nico Gonzalez hajyamo Leandre Paredes. Igice cya mbere kirangiye amakipe yombi anganya 0-0 43’ Lisandro Martinez wa Argentine agize ikibazo cy’imvune asimburwa na Lisandro Martinez 41’ Marc Cucurela yarekuye ishoti ariko rinyura impande y’izamu gato cyane 38 Espagne irase uburyo bwabazwe! Uwitwa Mikel Oyarzabal ahawe umupira mwiza ari inyuma y’urubuga rw’amahina gato arekura ishoti ariko Emiliano Martinez arikuramo 32’ Espagne yongeye kwiharira ibijyanye n’umupira 30’ Lionel Messi yagarutse mu kibuga hagati nyuma y’uko imbere atarimo arabona imipira 26’ Ubwugarizi bwa Espagne buvuye mu karuhuko ko kunywa amazi bukora amakosa aho Pau Cubarsi yari asubije umupira umunyezamu gusa ugenda gake aho byari birangiye ufashwe na Nico Gonzalez 20’ Lionel Messi yari ahaye umupira mwiza Julian Alvarez ariko birangira ba myugariro ba Espagne bawukuyeho ndetse birangira anasifuwe kurarira 17’ Lamine Yamal yari yongeye kugerageza uburyo ahindura umupira imbere y’izamu ariko umunyezamu wa Argentine ahita awufata 15’ Muri iyi minota Argentine nayo irimo iragerageza gukina ihanahana 9’ Argentine yabuze umupira dore ko ufitwe na Espagne gusa 6’ Ikipe y’igihugu ya Espagne ikomeje gukina isatira ishaka gufungura amazamu binyuze ku ruhande rw’iburyo rurimo kunyurwaho na Lamine Yamal 4’ Dani Olmo ahaye umupira mwiza Lamine Yamal yinjira mu rubuga rw’amahina arekura ishoti ariko umunyezamu wa Espagne arikuramo 3’ Argentine nayo ntabwo yicaye ubusa ihise itangira gushaka uko ifata umupira 2’ Nkuko bimenyerewe muri iki gikombe cy’Isi,Espagne niyo itangiye yiharira umukino 1’ Umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cya 2026 utangiye utinzeho iminota 6 Ikipe y’igihugu ya Argentine yageze ku mukino wa nyuma ,nyuma yo gusezerera u Bwongereza muri 1/2 mu gihe Espagne yo yasezereye u Bufaransa. Abakinnyi 11 ba Espagne babanje mu kibuga; Simon; Porro, Cubarsi, Laporte, Cucurella; Rodri, Ruiz; Yamal, Olmo, Baena na Oyarzabal. Abakinnyi 11 ba Argentine babanje mu kibuga; E. Martínez; Montiel, Romero, Lisandro, Tagliafico; De Paul, Enzo Fernández, Mac Allister, Nico González; Julián Álvarez na Lionel Messi. Lionel Messi yanditse amateka mashya aho ari umukinnyi wa 2 mu mateka ugaragaye ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi inshuro eshatu aho yabikoze muri 2014,2022 none akaba agiye gukina n’icya 2026. Undi wabikoze ni Cafu mu 1994, 1998 na 2002. IshowSpeed yataramiye abafana mbere y’umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cya 2026 Abafana ba Argentine babukereye Gianni Infatino yabukereye
No comments yet. Be the first!