U Rwanda rwageze muri 1/2 mugushaka tike y'igikombe cy'Africa U-17
#Sports

U Rwanda rwageze muri 1/2 mugushaka tike y'igikombe cy'Africa U-17

0 views
•October 15, 2026
•pasco
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17, Amavubi U-17, yakatishije itike ya 1/2 mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17, nyuma yo gutsinda Sudani ibitego 2-0 mu mukino wabereye i Kigali kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 14 Ukwakira 2026.
Uyu wari umukino wa kabiri u Rwanda rwakinnye muri iri rushanwa. U Rwanda rukomeje kwitwara neza imbere y’abafana barwo, mu rugendo rwo gushaka itike yo kuzakina Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17.

Mu gice cya mbere, amakipe yombi yatangiye asatirana, ariko u Rwanda rugenda rwigarurira umukino, rugerageza uburyo butandukanye bwo kurema amahirwe yo gutsinda. Nubwo rwabonye uburyo bwinshi, hari n’ubundi rwahushije bwari bwabazwe.

Igice cya mbere cyari kigiye kurangira, hongeweho iminota ibiri. Muri iyo minota, Amavubi yabonye igitego cya mbere kuri coup franc yatewe neza na Bahati Pacifique, bituma u Rwanda rujya kuruhuka ruyoboye umukino n’igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri, abakinnyi b’u Rwanda batojwe na Jimmy Mulisa bakomeje gushaka igitego cya kabiri cyari kurushaho kubaha amahoro, ariko ubwugarizi bwa Sudani bukomeza kubabera imbogamizi. Amavubi yakomeje gusatira no kugerageza uburyo butandukanye, ariko ntiyabasha kububyaza umusaruro ako kanya.

Umukino wari ugeze ku munota wa 85, Munyembaraga Kelvin ahusha uburyo bwiza bwo gutsinda, ubwo yari asigaranye n’umunyezamu wa Sudani.

Icyakora, u Rwanda ntirwacitse intege, kuko ku munota wa 91, nyuma y’uko hongeweho iminota ine, rwabonye igitego cya kabiri. Cyaturutse ku burangare bw’abakinnyi b’inyuma ba Sudani, maze Tuyizere Valantin atsindira Amavubi igitego cyemeje intsinzi y’ibitego 2-0.

Nyuma y’iyi ntsinzi, u Rwanda ruzakina na Somaliya muri 1/2, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 17 Ukwakira 2026, mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17.

Iri rushanwa rigamije kumenya amakipe atatu azahagararira aka karere mu Gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17, bityo Amavubi U-17 akaba akomeje urugamba rwo gushaka umwanya muri ayo makipe azaserukira akarere ku rwego rw’umugabane.
No comments yet. Be the first!