U Rwanda rwemerewe kwakira urushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku mudoka ''formula 1'' nyuma yimyaka 33 ritabera muri Africa
#Sports

U Rwanda rwemerewe kwakira urushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku mudoka ''formula 1'' nyuma yimyaka 33 ritabera muri Africa

2 views
•October 14, 2026
•pasco
U Rwanda rwagiranye amasezerano y’imyaka 10 na Formula 1, agamije kwakira iri rushanwa rikomeye ry’imodoka guhera mu ntangiriro z’imyaka ya 2030, bikazaba ari ubwa mbere ribereye ku mugabane wa Afurika kuva mu 1993.
Iri rushanwa rizitwa African Grand Prix, rizabera mu nzira nshya yihariye izubakwa mu Karere ka Bugesera, mu bilometero 40 uvuye mu Mujyi wa Kigali, hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera kiri kubakwa.

Aya masezerano ni intambwe ikomeye ku Rwanda mu rugendo rwo gukomeza kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga binyuze muri siporo, ndetse no ku mugabane wa Afurika umaze imyaka isaga 30 utakira irushanwa rya Formula 1.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Formula 1, ubuyobozi bw’iri rushanwa bwagaragaje ko uyu mushinga wagezweho nyuma y’imyaka myinshi y’imikoranire, hagamijwe gushyiraho urufatiro rukomeye ruzatuma haboneka irushanwa ryujuje ibisabwa ku rwego mpuzamahanga kandi rirambye.

Inzira izakinirwaho iri rushanwa yateguwe n’uwahoze ari umushoferi wa Formula 1, Alex Wurz, akaba azakorana n’ibigo bya Tilke na DAR mu igenamigambi no mu iyubakwa ryayo.

Iyi nzora izubakwa ku buryo buzajya bujyana n’imiterere y’ahazubakwa, hifashishijwe ubutumburuke n’imiterere y’imisozi y’u Rwanda, kugira ngo abashoferi bahangane n’inzira yihuta , igororotse mu bice bimwe ariko inagoye mu bindi, inafasha abafana gukurikirana neza isiganwa.

Formula 1 irifuza ko iri rushanwa rizafasha mu kwagura umubare w’abakurikira uyu mukino muri Afurika, umugabane ufite amahirwe menshi yo guteza imbere uyu mukino ugereranyije n’ahandi nka Burayi, Aziya na Amerika.

Perezida Kagame yavuze ko inyungu zaryo zitazagarukira ku isiganwa rimwe

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko aya masezerano azahindura amateka ya Formula 1, kuko Afurika imaze imyaka irenga 30 itakira iri rushanwa.

Yagize ati: “Mu myaka isaga mirongo itatu, shampiyona y’amasiganwa y’imodoka ikomeye kurusha izindi ku Isi yakomeje kuba itabera kuri uyu mugabane, ariko ibyo bigiye guhinduka binyuze muri aya masezerano".

“U Rwanda rwishimiye kwakira Formula 1 African Grand Prix no gusangira aka kanya n’abafana barenga miliyoni 100 bo muri Afurika, benshi muri bo bakaba ari urubyiruko rukwiye kubona uyu mukino ubereye iwabo;

Bakibonamo abantu bashobora kuwugiramo uruhare nk’abahanga mu by’ubwubatsi n’ubumenyi ngiro, abatekinisiye, ba rwiyemezamirimo ndetse n’abashoferi b’amasiganwa mu gihe kizaza.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko inzira ya wa Bugesera, izaba iri hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera, izatanga akazi, ubumenyi, ubukerarugendo n’amahirwe mashya y’ubucuruzi mu Rwanda no mu karere mu myaka myinshi iri imbere.

Yongeyeho ko intego y’u Rwanda itari iyo kwakira isiganwa rimwe gusa, ahubwo ari ugushyiraho umushinga uzasigira inyungu zirambye Abanyarwanda.

Perezida wa Formula 1, Stefano Domenicali, na we yavuze ko aya masezerano ari intambwe ikomeye mu mateka y’iri rushanwa, kuko rizaba ryongeye gukorera kuri buri mugabane utuwe n’abantu.

Yagize ati: “Afurika yamye iri mu cyerekezo cy’ahazaza ha Formula 1. Kuva mu ntangiriro, twari twiyemeje kugaruka kuri uyu mugabane mu buryo bukwiye, dufatanyije n’umufatanyabikorwa mwiza, dufite intego z’igihe kirekire n’icyerekezo gisobanutse cyo kuzana impinduka zifatika.”


U Rwanda rwagiranye amasezerano y’imyaka 10 na Formula 1, agamije kwakira iri rushanwa rikomeye ry’imodoka guhera mu ntangiriro z’imyaka ya 2030
U Rwanda rwagiranye amasezerano y’imyaka 10 na Formula 1, agamije kwakira iri rushanwa rikomeye ry’imodoka guhera mu ntangiriro z’imyaka ya 2030



No comments yet. Be the first!