Umugi wangoma watigise kubera igitaramo cya MTN Iwacu na muzika
#

Umugi wangoma watigise kubera igitaramo cya MTN Iwacu na muzika

5 views
•June 27, 2026
•pasco

Ibihumbi by’Abaturage bo mu karere ka Ngoma bitabiriye igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival kizenguruka ibice bitandukanye bigize igihugu.

Nyuma y’uko MTN Iwacu Muzika Festival 2026 itangiriye mu karere ka Huye ku wa Gatandatu w’Icyumweru gishize, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Kamena yakomeje muri Ngoma kuri stade y’aka Karere. 

ArtistInterviews

Nk'uko byari bimeze i Huye, abaturage ni benshi aho baje kwirebera abahanzi bakunda. Bpac Rugamba wiyita "Umwami w’Igisaka", umuhanzi wo mu Burasirazuba ni we wabanje guhabwa umwanya wo gutaramira abitabitiye.

Nyuma y’aho MC Buryohe na Bianca bakiriye umuhanzi Bizimana Amani wamenyekanye nka Amalon dore ko ariwe wabimburiye abandi bahanzi kujya ku rubyiniro. Abandi bahanzi bategerejwe barimo Kenny Sol, Ross Kana, Kivumbi King, Marina, Chriss Eazy, Davis D na Bushali.


No comments yet. Be the first!