umuhanzi wunyafurika yepfo  Tyla Laura seethal wamenyekanye mumuziki nka Tyla binyuze mundirimbo yagiye akora ,yamaze gusinya muri label ya ROCNATION yumuraperi JAY Z
#

umuhanzi wunyafurika yepfo Tyla Laura seethal wamenyekanye mumuziki nka Tyla binyuze mundirimbo yagiye akora ,yamaze gusinya muri label ya ROCNATION yumuraperi JAY Z

2 views
•July 5, 2026
•pasco

Amakuru atangazwa n’Inzego zitandukanye z’imyidagaduro avuga ko Tyla, yongeye gusinyana na Roc Nation amasezerano y’agaciro ka miliyoni z’amadolari y’Amerika. Aya masezerano aje nyuma y’aho afatiye icyemezo cyo kutongera ayo yari afitanye na Epic Records.

Iyi ntambwe ije mu gihe uyu muhanzikazi w’imyaka 24 ari kwitegura gushyira hanze album ye ya kabiri yise “A*POP”, iteganyijwe gusohoka ku wa 24 Nyakanga 2026.

Tyla kwinjira muri Roc Nation byarushijeho kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko iyi sosiyete imwamamaje ku buryo budasanzwe, ikoresheje amashusho ye yagaragaye ku byapa binini byo kwamamaza biri ahazwi nka Times Square mu mujyi wa  New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu muhanzi kazi, Tyla yamenyekanye cyane ku rwego mpuzamahanga binyuze mu ndirimbo ye yise “Water”, cyane ko yahise imugira  umwe mu bahanzi b’abanyafurika bakomeye ku isoko ry’umuziki mpuzamahanga. Ibyatumye yinjira mu muryango w’abahanzi bakomeye bafashwa na Roc Nation, barimo Rihanna, Alicia Keys, John Legend na Christina Aguilera.

Ku ruhande rw’Abanyafurika asanzemo abandi bahanzi bafite amazina akomeye bakorana n’iyi sosiyete, barimo Tiwa Savage na Ayra Starr, ndetse n’umunya-Colombia J Balvin.

Sosiyete ya Roc Nation izwiho gufasha abahanzi mu kwamamaza ibihangano, gutegura ibitaramo, gushaka ubufatanye n’abahanzi bakomeye no kubafungurira amarembo ku masoko akomeye y’umuziki. Nyuma y’intsinzi yagezeho abikesheje indirimbo “Water”, benshi bategereje kureba iyi Sosiye uruhare izagira mu rugendo rwa Tyla rwo gukomeza kwagura izina rye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no ku yandi masoko akomeye y’umuziki ku isi.

No comments yet. Be the first!