Minisitiri wâUbubanyi nâAmahanga wâu Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yitabiriye igitaramo cyâumuhanzi wo muri Nigeria, Rema, cyabereye muri BK Arena, ari kumwe nâumuhungu we Erwan, avuga ko bishimiye cyane uko uyu muhanzi yigaragaje ku rubyiniro.
Rema ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika muri iki gihe, akaba yarageze ku rwego mpuzamahanga binyuze mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo âCalm Downâ, âDumebiâ, âSoundgasmâ, âWomanâ na âCharmâ.
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 5 Nzeri 2026, uyu muhanzi yataramiye ibihumbi byâabakunzi bâumuziki bari bateraniye muri BK Arena, mu gitaramo cyaranzwe nâimbyino, umuziki ndetse nâakanyamuneza.
Minisitiri Nduhungirehe, wari mu bitabiriye iki gitaramo, yagaragaje ko Rema yatanze umuziki wo ku rwego rwo hejuru, avuga ko uburyo yitwaye ku rubyiniro bwagaragaje ko ari umuhanzi ukomeye.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko we nâumuhungu we Erwan bishimiye kwitabira iki gitaramo, ashimangira ko BK Arena yari hafi kuzura.
Yagize ati: âKuri uyu mugoroba, njye nâumuhungu wanjye Erwan twitabiriye igitaramo kidasanzwe cya Rema muri BK Arena. Arena yari hafi kuzura, kandi uyu muhanzi ukiri muto wo muri Nigeria yagaragaje ko ari umuhanzi ukomeye, unafite imbaraga zidasanzwe ku rubyiniro.â
Minisitiri Nduhungirehe kandi yashimiye urubyiruko rwitabiriye igitaramo ku bwinshi, ashimangira ko rwagaragaje ko rushyigikira abahanzi ndetse nâimyidagaduro.
Yavuze ko abitabiriye igitaramo baririmbanaga nâumuhanzi ndetse bakabyina mu ndirimbo ze, ibintu yagaragaje nkâikimenyetso cyâuko igitaramo cyari cyabashimishije.
Yashimiye kandi Polisi yâu Rwanda ku kazi yakoze mu gucunga umutekano no gutuma igitaramo kigenda neza.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko inzego zâumutekano zakoze ibishoboka byose kugira ngo iki gitaramo kigende nta kibazo, ashimangira ko cyarangiye neza.
Ati: âNdashimira kandi Polisi yâu Rwanda ku kuba yarakoze ibishoboka byose mu gucunga umutekano no gutuma iki gitaramo kigenda neza. Dukomeze gutwara imbere uyu mwuka mwiza.â
Igitaramo cya Rema cyabaye umwe mu myidagaduro ikomeye yahuje urubyiruko muri Kigali, aho BK Arena yari yuzuyemo abakunzi bâuyu muhanzi baje kumureba imbonankubone no kwishimira indirimbo ze zamamaye ku rwego mpuzamahanga.
Kuba Minisitiri Nduhungirehe yaritabiriye iki gitaramo ari kumwe nâumuhungu we, ndetse akagira icyo akivugaho, byagaragaje kandi uburyo ibitaramo bikomeye bikomeje kuba igice cyâingenzi mu myidagaduro nâubuzima bwâurubyiruko mu Rwanda.

Minisitiri Nduhungirehe nâumuhungu we hamwe na Rema wakoreye igitaramo gikomeye muri BK Arena
Minisitiri Nduhungirehe ari kumwe na Rema, umuhanzi wâumunya-Nigeria wataramiye i Kigali ku nshuro ya Gatatu
Minisitiri Nduhungirehe yashimye urubyiruko rwitabiriye ku bwinshi igitaramo cya Rema

