umunyarwanda wambere wavuganye na Cristiano RONALDO
#

umunyarwanda wambere wavuganye na Cristiano RONALDO

3 views
•July 4, 2026
•pasco

Ibyishimo ni byose ku Munyamakuru w’Umunyarwanda, Athan Tashobya nyuma y’uko agiranye ikiganiro na kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo.

Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu nyuma y’uko Portugal isezereye Croatia iyitsinda ibitego 2-1 igahita yerekeza muri 1/8. Ni mu mukino wabereye kuri BMO Field muri Amerika. 

Ubwo umukino wari urangiye, Athan Tashobya yari ari hasi ahaba hari abanyamakuru ndetse hakanyura n’abakinnyi, ahagarika Cristiano wari uje kuvugisha abanyamakuru b’iwabo muri Portugal.

Nyuma yo kuganira n'abanyamakuru bo muri Portugal, Cristiano yahise asanga Tashobya dore ko yari yambaye umwambaro wa Manchester United aba ari we wenyine avugisha mu banyamakuru batari ab’iwabo.

Uyu munyarwanda yahise amubaza ku kuba yongeye guhurira mu kibuga na Luka Modric, undi amusubiza ko ari umunyabigwi w’umupira w’amaguru, anagaruka ku kuba barakinanye imyaka myinshi muri Real Madrid, anamwifuriza amahirwe masa.

Athan Tashobya Ubwo yabigarukagaho, yavuze ko kuganira na Cristiano Ronaldo ari iby’agaciro ndetse anasobanura uko byagenze.

Ati: ”Ni iby’agaciro. Cristiano Ronaldo akiva mu rwambariro nyuma y’umukino yahise asanga abanyamakuru b’iwabo muri Portugal bamubaza mu kinya-Portugal. Ngira ngo kubera ko nari nambaye umwenda wa Manchester United yahise aza ako kanya aho nari mpagaze mpita mubaza mu Cyongereza ni na cyo kibazo cyonyine yasubije mu Cyongereza“. 

Yakomeje agira ati: ”Hari hari abanyamakuru benshi iruhande rwanjye rero ni iby’agaciro kuri njye, ni inzozi zabaye impano ndi umufana we, ndamufana, mfana Manchester United. Rero mu myaka 15 irenga mu itangazamakuru kuba navuganye na Cristiano Ronaldo umwe mu bakinnyi beza babayeho ku Isi ni iby’agaciro kuri njye no ku itangazamakuru ryacu. Ndabishimira Imana rero”.

Athan Tashobya yakoreye ibitangazamakuru byo mu Rwanda nka The New Times ndetse yanabaye mu ikipe ya APR FC ashinzwe ibijyanye n’itangazamakuru n’itumanaho. Kuri ubu akorera ikinyamakuru cyitwa CGTN cyo mu Bushinwa.

No comments yet. Be the first!