Ku wa Gatandatu tariki ya 17 Ukwakira 2026 muri Stade Amahoro nibwo ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls yo muri Mozambique ibitego 5-2 mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup 2026/2027.
Ni ibitego bya Abdu Gueye ku munota wa 54 na Danilo Muze ku munota wa 95.
Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino, Umutoza wa Rayon Sports yavuze ko babonye amahirwe ariko ntibayabyaze umusaruro.
Ati:“Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro, twatsinzwe igitego kuri koruneri. Igitego cya mbere badutsinze cyabagaruye mu mukino kuko mwabonye ko igice cya mbere twabarushije.”
Yakomeje agira ati:” Twatsinzwe igitego cya kabiri turi gushaka icyo kwishyura. Ni umukino navuga ko utari mubi ni uko gusa twatsinzwe ibitego bibiri ariko uko twari twayiteguye, twashoboye gukina turema uburyo bwinshi ariko bo bafite ubunararibonye navuga ko ari bwo bwakoze kuri uyu mukino.”
Haringingo Francis yavuze ko gutsindira Black Bulls iwayo bakaba banayisezerera bigishoboka. .Ati:”Urebye ikipe twakinnye,amahirwe twabonye n’ukuntu badutsinze,ni ikipe natwe tugiye gukina hariya dufite icyizere tubona ko bishoboka,ni ikipe natwe dushobora gutsinda ibitego bibiri kuko mu mukino ntabwo baturushije. Urebye igitego cya mbere badutsinze ni icyo muri koroneri naho ikindi ni ukubera ko twari twagiye gusatira cyane.Ni ibintu bishoboka cyane ndetse mu mupira w’amaguru ibintu byose biba bishoboka”.
Rayon Sports izakina umukino wo kwishyura na Black Bulls ku wa Gatandatu w’Icyumweru gitaha muri Mozambique. Kugira ngo ikomeze ijye mu matsinda birayisaba gutsinda ibitego 3-0.

