Uyu mutoza yabigarutseho mu gihe Amavubi ari mu mwiherero yitegura imikino ibiri ifitanye na Liberia na Capo Verde mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Tanzania, Kenya na Uganda.
Stephen Constantine yavuze ko intego ari ugukomeza kuzamura ireme rya buri mwiherero.
Yavuze ko kuba abakinnyi batarengeje imyaka 23 n’abakinnyi bakuru bavanze byabahaye amahirwe yo kureba no gukorana cyane n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu.
Ati: “Dufite abakinnyi benshi bari hano bwa mbere. Ni uruvange rw’abatarengeje imyaka 23 n’abakinnyi bakuru muri iyi minsi itatu cyangwa ine. Biduhaye amahirwe yo gukorana cyane n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu, kandi ni byo dukeneye gukora.”
Uyu mutoza kandi yagarutse ku ndangagaciro avuga ko ari ingenzi ku bakinnyi ndetse n’abakozi bakorana na we, zirimo gukora cyane no kubahiriza igihe.
Yemeye ko ku munsi wa mbere w’umwiherero hari abakinnyi batubahirije igihe, ariko avuga ko nyuma yo kubaganiriza no kubibutsa inshingano zabo, habayeho impinduka nziza.
Ati: “Nakwemeza ko gukora cyane bihari. Kubahiriza igihe byo ntibyagaragaye ku munsi wa mbere. Benshi muri bo bari hano bwa mbere, ariko barabibwiwe kandi habayeho impinduka nziza cyane kuri ibyo.”
Umutoza w’Amavubi yavuze ko impinduka ziri kuba zitareba gusa Amavubi, ahubwo ko ari gahunda igamije guhindura imikorere y’umupira w’u Rwanda muri rusange.
Ati: “Buri wese akeneye kumva ibiri kuba mu mupira w’u Rwanda muri iki gihe. Ni impinduka zikomeye. Tugiye guhindura ibintu byose kuva hejuru kugeza hasi: imiterere, uburyo dukoramo, uburyo dukina, uburyo twigisha ndetse n’uburyo twiga.”
Yasobanuye ko izo mpinduka zitazatanga umusaruro ako kanya, kuko hari byinshi bigomba kubanza kubakwa no gushyirwa ku murongo.
Uyu mutoza yasabye Abanyarwanda kutitega ko ibintu byose bizahinduka mu gihe gito, ahubwo ko bakwiye guha umwanya gahunda nshya iri gushyirwa mu bikorwa.
Ati: “Hari inzira tugomba kunyuramo. Nizeye ko tuzabaha imikino myiza, ariko ndabasaba kumva iyi gahunda turimo. Tuzakenera kwihangana.”
Yongeyeho ko gusaba kwihangana atari uburyo bwo kwihisha inyuma y’ibitagenda neza, ahubwo ko ari uko impinduka nyazo zisaba igihe kandi ko abari kuzishyira mu bikorwa bazi neza aho bashaka kugera.
Nubwo bimeze bityo, Stephen Constantine yavuze ko Amavubi azajya arwanira intsinzi muri buri mukino, kuko nta bwo gahunda y’impinduka igomba kuba urwitwazo rwo kutitwara neza mu mikino.
“Birumvikana ko tuzarwanira buri mukino tuzakina, kuko ari byo dukora. Tuzagerageza kubona itike ya AFCON. Birumvikana ko ari yo ntego yacu.”
Uyu mutoza yavuze ko kugira ngo u Rwanda rugere ku rwego rwo guhangana n’ibihugu bikomeye muri Afurika, hakiri byinshi bigomba gukorwa.
Yagaragaje ko u Rwanda rugomba kubanza kugira umusingi ukomeye, kugira ngo ruzabashe guhangana n’amakipe y’ibihugu nka Nigeria, Afurika y’Epfo, Misiri, Maroc na Tunisia.

Stephan Constantine yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kwihangana kuko impinduka zisaba igihe

