Umuvugizi wa kaminuza y'u Rwanda yiseguye ashimangira ko ikibazo cya ruswa y'igitsina kigiye gukurikiranwa
#News

Umuvugizi wa kaminuza y'u Rwanda yiseguye ashimangira ko ikibazo cya ruswa y'igitsina kigiye gukurikiranwa

0 views
•November 16, 2026
•pasco
Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda (UR), Ignatius R. Kabagambe, yasabye imbabazi umunyamakuru Mutesi Scovia ndetse n’abandi bantu bagiranye kutumvikana nyuma y’impaka zavutse ku birego bya ruswa ishingiye ku gitsina bivugwa muri iyi kaminuza, anizeza abanyeshuri ko inzego za Kaminuza n’iz’ubutabera ziri gukurikirana iki kibazo.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Kabagambe yavuze ko yemera ko uburyo yagaragayemo mu biganiro byakurikiye ibyo birego butari bukwiye, asaba imbabazi abantu bose bashobora kuba barababajwe n’imvugo yakoresheje.

Ibi bibaye nyuma y’iminsi havugwa kutumvikana hagati ye na Mutesi Scovia, umunyamakuru akaba n’Umuyobozi wa Rwanda Media Commission (RMC), aho bombi bagiye bagaragaza ibitekerezo bitandukanye ku buryo Kaminuza y’u Rwanda yakiriye ibirego by’umuntu wavuze ko abarimu bo muri iri shuri basaba abanyeshuri b’abakobwa gukora imibonano mpuzabitsina na bo kugira ngo babone amanota.

Mu butumwa bwa mbere yasohoye, Kabagambe yasabye imbabazi Mutesi Scovia, avuga ko ibyo bari bapfuye bidakwiye kuruta umubano basanzwe bafitanye n’intego bahuriyeho zo guteza imbere igihugu.

Yagize ati: “Kubera ko icyo dupfana kiruta icyo twapfuye ejo. Kubera ko twasobanyije kandi ubusanzwe duhuza ingendo n'ingamba dusangiye zo kubaka no kurinda u Rwanda. Kubera ko twarwanye kandi ubusanzwe dushinzwe kurwanya ibibi iwacu. Kubera ko nanditse ibintu bikakubabaza kandi bidakwiye. Ngusabye imbabazi. Sinzongera kukubabaza, nshuti yanjye.”

Yakomeje avuga ko yasibye ubutumwa yari yanditse bwababaje Scovia, ashimangira ko yabikoze ku bushake bwe.

Ntabwo yasabye imbabazi Scovia gusa kuko yanazisabye Sylvia Nsanga na Olga, avuga ko ibiganiro bagiranye mu ijoro ryabanje bitagenze neza kandi ko agomba kurangwa n’ikinyabupfura mu mvugo ye.

Yagize ati: “Na Sylvia Nsanga hamwe na Olga twaraye tuvuganye mu buryo butari bwiza kandi ubusanzwe ngomba kurangwa n'ikinyabupfura mu mvugo yanjye, namwe mumbabarire sinzongera bana b'i Rwanda.”

Yasoje ubwo butumwa avuga ko azaharanira kurushaho kubaha abantu, kabone n’igihe baba batavuga rumwe ku bitekerezo.

Yemeye ko imvugo ye itagaragaje neza uko ikibazo yagifashe

Mu butumwa bwa kabiri, Kabagambe yongeye gusaba imbabazi abantu bose bashobora kuba barababajwe n'uko yitwaye mu kibazo cyagaragajwe n’uwiyita Keza Leila, wavuze ko hari abarimu bo muri Kaminuza y’u Rwanda basaba abanyeshuri b’abakobwa kuryamana na bo kugira ngo babone amanota.

Yavuze ko iki ari ikibazo gikomeye kandi cyoroshye gukomeretsaho abantu, ku buryo gisaba ko buri wese akitondera mu magambo no mu myitwarire. Yagize ati: “Mu by'ukuri iyi ngingo irakomeye cyane kandi ni very sensitive, ku buryo buri wese amarangamutima azamuka.”

Yongeyeho ko we nk’ushinzwe itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse n’iyi kaminuza nk’ikigo, bamagana bivuye inyuma ruswa aho iva ikagera, harimo n’ishingiye ku gitsina.

Yemeye ko uburyo yagaragaje ibitekerezo bye butumvikanye nk’uko yabyifuzaga, avuga ko bishobora kuba byaratewe no kudasobanura neza icyo yashakaga kuvuga cyangwa kutazirikana bihagije uburemere bw’ikibazo cyari cyagaragajwe.

Ati: “Ndemera ko mu mivugire ntumvikanye uko nabyifuzaga, ku mpamvu y'uko ntabisobanuraga neza, cyangwa se nanjye nkaba naravugaga ntazirikanye bihagije uburemere bw’ikibazo cyagaragajwe. Ababyumvise uko rwose ndiseguye kandi bivuye muri jyewe.”

Yijeje abanyeshuri ko ikibazo kiri gukurikiranwa

Kabagambe yakomeje ahumuriza abanyeshuri bose biga muri Kaminuza y’u Rwanda, ababwira ko ikibazo cyagaragajwe kiri gukurikiranwa n’inzego za Kaminuza ndetse n’iz’ubutabera bw’igihugu.

Yashishikarije abanyeshuri bafite amakuru kuri iki kibazo kwegera inzego z’ubuyobozi bw’aho biga cyangwa izindi nzego za Kaminuza, bakagaragaza ibyo bazi kugira ngo ikibazo gishobore gukemurwa.

Yavuze ko intego ari uko Kaminuza y’u Rwanda iba ahantu buri wese ashobora kwigira mu mutekano, ntawe uhohoterwa cyangwa ngo ahatirwe gukora ibintu binyuranyije n’uburenganzira bwe kugira ngo ahabwe serivisi z'uburezi.

Yagize ati: “Ndahumuriza abanyeshuri bacu bose mu mashami yacu yose ko iki kibazo inzego yaba iza Kaminuza ubwayo, ndetse n’inzego z’ubutabera bw’igihugu cyacu ziri gukurikirana iki kibazo.”

Yakomeje asaba abanyeshuri gutanga amakuru mu buryo bwose bashobora gukoresha, ashimangira ko Kaminuza ishaka kubaka ahantu harangwa n’umutekano kuri buri wese.

Yongeye gusaba imbabazi uwaba yaramwumvise cyangwa akamubona nk’umuntu udashyigikiye ko iki kibazo kigaragazwa kugira ngo gikemurwe.

Yavuze ko amasomo yakuye muri ibi biganiro azamufasha kurushaho kwitwara neza no kugaragaza ibitekerezo bye mu buryo bwubaka.

Byatangiye nyuma y'uko uwiyita Keza Leila atabarije abanyeshuri kuri X

Ibi byose byakomotse ku butumwa bwashyizwe ku rubuga rwa X ku wa 11 Ugushyingo 2026, n’umukoresha witwa Keza Leila, wasabye Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) gutabara abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye.

Muri ubwo butumwa, yavuze ko hari abarimu bakoresha amanota nk’uburyo bwo guhatira abanyeshuri b’abakobwa kuryamana na bo, ndetse ngo hari ababangisha kubima amanota igihe banze kubyemera.

Yagize ati: “Hano i Huye, muri UR abarimu baraturembeje! Bari kudukangisha amanota kugira ngo turyamane na bo! Mudufashe! Hari na ruswa nyinshi mu buyobozi! Ibi birakabije!”

RIB yasubije uyu muntu imusaba kuyigezaho amakuru arambuye binyuze mu butumwa bwihariye kugira ngo ishobore gukurikirana ikibazo.

Kaminuza y’u Rwanda na yo yamusubije, imwizeza ko idashyigikiye ruswa iyo ari yo yose, imushishikariza kudaterwa ubwoba n’ibyo bikangisho kandi imusaba gutanga amakuru mu ibanga kugira ngo ibashe kumufasha.

Nyuma y’ubu butumwa, Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda, Ignatius R. Kabagambe, yagaragaje ko batabonye umuntu witwa Keza Leila mu myirondoro y’abanyeshuri biga muri iyi kaminuza, anashidikanya ku makuru yatangajwe kuri X.

Ibyo byatumye Mutesi Scovia anenga uburyo ikibazo cyakiriwe, avuga ko icyari gikwiye kwitabwaho mbere na mbere ari ukureba niba ibivugwa bifite ishingiro no kubishyikiriza inzego zibishinzwe, aho kwibanda ku kuba uwatanze amakuru atazwi mu banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda.

Impaka zakomeje gukara ubwo Kabagambe na Scovia bagiranaga ibiganiro bikomeye ku mbuga nkoranyambaga, aho uyu muvugizi yamushubije mu magambo amwibutsa ko atigeze yiga muri Kaminuza y’u Rwanda kandi ko atakwiye kumwigisha uko akora inshingano ze.

Ibi byakurikiwe n’ibiganiro byabereye mu kiganiro mpaka cyanyuze kuri X, cyari kiyobowe na Godfather n’umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu, aho Sylvia Nsanga na Olga na bo bagaragaje ibitekerezo byabo ku myitwarire y’umuvugizi n’uburyo ikibazo cyari cyatangajwe cyakiriwe.

Sylvia Nsanga yavuze ko mu bihe bitandukanye ubwo yari umunyeshuri ndetse n’igihe yakoraga muri Kaminuza y’u Rwanda, yahuye n’abantu bashakaga kumukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko ruswa y’igitsina ari ikibazo gihangayikishije mu mashuri makuru

Nubwo ibirego byatangajwe na Keza Leila bitarashyirwa ahagaragara nk’ibyemejwe n’iperereza, ikibazo cya ruswa ishingiye ku gitsina mu mashuri makuru yo mu Rwanda cyagarutsweho mu bushakashatsi bwakozwe na Transparency International Rwanda.

Raporo yiswe “An Impossible Choice: Power Plays and Sexual Corruption in Rwanda’s Higher Education Institutions”, yasohotse mu 2025, yagaragaje uburyo bamwe mu banyeshuri bahura n’igitutu cy’abafite ububasha mu mashuri makuru, babasaba kubakorera ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina kugira ngo babone amanota, bemererwe gukora ibizamini cyangwa bahabwe andi mahirwe ajyanye n’amasomo.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko amashuri makuru ari mu nzego zigaragaramo cyane ruswa ishingiye ku gitsina, aho 42,6% by’ababajijwe bagaragaje ko iyo myitwarire ihari muri izo nzego. Iyi mibare igaragaza imyumvire y’ababajijwe ku kuba icyo kibazo gihari, ntabwo isobanura ko 42,6% by’abanyeshuri bose basabwe ruswa y’igitsina.

Raporo yanagaragaje ko bamwe mu banyeshuri bahitamo guceceka kubera gutinya kwihimurwaho, ipfunwe cyangwa kutizera ko ibibazo byabo bizahabwa agaciro.

Mu buhamya buri muri iyo raporo, umunyeshuri wahawe izina rya Jovia kugira ngo umwirondoro we urindwe, yavuze ko umwarimu yagiye amusaba nimero ya telefoni akanamwereka ko amwifuza. Amaze kumubera ibamba, ngo yatangiye kumukoza isoni imbere y’abandi banyeshuri, amwirukana mu ishuri ndetse amubuza gukora ibizamini.

Transparency International igaragaza ko ruswa ishingiye ku gitsina ari ugukoresha nabi ububasha umuntu yahawe kugira ngo asabe cyangwa ahabwe imibonano mpuzabitsina cyangwa ibindi bikorwa bijyanye n’igitsina.

Mu Rwanda, Itegeko NÂş 54/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018 ryerekeye kurwanya ruswa na ryo riteganya ko ibikorwa nk'ibi ari ibyaha bishobora gukurikiranwa n'amategeko.

Kugeza ubu, ibirego byatangajwe ku mbuga nkoranyambaga ku bijyanye na Kaminuza y’u Rwanda biracyasaba iperereza rigamije kumenya ukuri kwabyo n’ababa babifitemo uruhare.

Gusa, ubutumwa bushya bwa Ignatius R. Kabagambe bugaragaza ko Kaminuza y’u Rwanda ivuga ko ishaka ko iki kibazo gikurikiranwa, inashishikariza abanyeshuri bafite amakuru kugera ku nzego zibishinzwe kugira ngo bubake ahantu harangwa n’umutekano n'uburenganzira bwa buri wese.


No comments yet. Be the first!